inama1.jpg

Ingabo 1500 zirimo iz’u Rwanda zirateganya kwitoreza muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Ingabo zirenga 1500 z’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC), zirateganya kujya mu myitozo ihuriweho yahawe izina rya ‘Ushirikiano Imara’ iteganyijwe mu burasirazuba bwa Uganda guhera tariki ya 27 Gicurasi kugeza ku ya 16 Kamena 2022.

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama iri guhuriza abahagarariye ingabo z’ibi bihugu uko ari bitandatu (Uganda, u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo) iri kubera i Kampala muri Silver Springs Hotel guhera tariki ya 23 Gashyantare 2022.

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Uganda ryerekeye iyi nama kuri uyu wa 24 Gashyantare, ryemeje ko n’abasivili babyifuza bazitabira iyi myitozo.

Iyi myitozo isanzwe ibera mu gihugu kigize EAC cyatoranyijwe, igamije gusangira ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ingabo z’ibihugu by’uyu muryango, haba mu: kurasa, myitozo ngororamubiri, bikorwa byo kurwanya iterabwoba n’ahandi.

Iheruka yabereye i Tanga muri Tanzania mu Gushyingo 2018. Iteganyijwe muri Uganda yari kuba mu 2020 ariko yarasubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
inama1.jpg
inama2-2.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ingabo 1500 zirimo iz’u Rwanda zirateganya kwitoreza muri Uganda
    Hanyumase nigute abasivire babona ukovajyayo byumwihariko nkabari murwanda?

  2. Ingabo 1500 zirimo iz’u Rwanda zirateganya kwitoreza muri Uganda
    Hanyumase nigute abasivire babona ukovajyayo byumwihariko nkabari murwanda?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *