Ingabo z’u Rwanda (RDF) zarwanye n’ingabo z’u Burundi ku Cyumweru gishize

Sangiza iyi nkuru

Ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare, ingabo z’u Rwanda zakozanyijeho n’iz’u Burundi, mu mirwano yabereye ku musozi wa Twinyoni [mu ntara ya Cibitoke] hafi y’umupaka ugabanya ibihugu byombi.

Ni imirwano yamaze igihe gito, nyuma iza guhagarara bigizwemo uruhare n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare z’ibihugu byombi, nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Ntacyo impande z’ibihugu byombi zigeze zitangaza kuri iyi mirwano, yemwe ku wa Kabiri BWIZA yabajije Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda ibyerekeye iriya mirwano, atubwira ko nta makuru yayo azi.

Ingabo z’ibihugu byombi zakozanyijeho, mu gihe hari icyizere hafi ya ntacyo cy’uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wangiritse mu myaka igera kuri itandatu ishize uzasubira mu buryo.

Uko FDLR yatumye ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi zikozanyaho

Jeune Afrique ivuga ko ku Cyumweru ingabo z’u Rwanda zakandagiye ku butaka bw’u Burundi, ku musozi wa Twinyoni uri hafi y’umupaka w’ibihugu byombi.

Ingabo z’u Rwanda zakurikiranaga abarwanyi bo mu mitwe ya FDLR na FLN irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ifite ibirindiro mu ishyamba rya kimeza rya Kibira (mu Burundi), yari yagabye ibitero mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda mu minsi itatu yari yabanje.

Ni ibitero bivugwa ko byagabwe mu Bweyeye ho mu karere ka Rusizi, ahumvikanye urufaya rw’amasasu mu cyumweru gishize.

Icyo gihe abarwanyi ba FDLR na FLN bagerageje guca ku musozi wa Marura ngo bahinguke mu ishyamba rya Nyungwe, ariko basubizwa inyuma n’ingabo z’u Rwanda.

Muri uko gusubiza ziriya nyeshyamba inyuma, ni bwo ingabo za RDF zisanze zageze ku musozi wa Twinyoni uri ku gice cy’u Burundi, ari na ho zarasaniye n’ingabo z’u Burundi.

Umwe mu bahaye Jeune Afrique wo mu gisirikare cy’u Burundi, yavuze ko iriya mirwano y’igihe gito yahuje ingabo z’u Rwanda n’izo muri batayo ya 211 na 411 mu ngabo z’u Burundi.

Ngo byabaye ngombwa ko i Gitega mu murwa Mukuru w’u Burundi hatangwa itegeko ryo kohereza muri kiriya gice abandi basirikare bo gutanga umusada bo muri batayo ya 60 na 61 bari mu ntara ya Cibitoke, aho biteguriraga kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Somalia, AMISOM.

Uko imirwano yahoshejwe

Imirwano yaje guhagarikwa itarabyara intambara ikomeye, nk’uko umusirikare wahaye Jeune Afrique amakuru yakomeje abitangaza.

Uyu yavuze ko “Abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi baravuganye, ari na byo byahosheje imirwano. Abasirikare b’u Rwanda basubiye mu gihugu cyabo, mu gihe ab’u Burundi bo batangiye gukurikirana inyeshyamba za FDLR na FLN.”

Uyu musirikare yakomeje avuga ko ku ruhande rw’u Burundi hakomeretse abasirikare batandatu, mu gihe abo ku ruhande rw’u Rwanda baba barapfiriye muri ririya rasana cyangwa abakomeretse batazwi.

Yavuze kandi ko hari bamwe mu barwanyi bo muri iriya mitwe yombi bishwe.

Imirwano hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Burundi yaherukaga kuba muri Gicurasi umwaka ushize ubwo ingabo z’ibihugu byombi zarasaniraga mu mazi y’ikiyaga cya Rweru, umusirikare umwe ku ruhande rw’u Burundi akahasiga ubuzima.

Muri Kanama umwaka ushize abakuriye inzego z’ubutasi bwa gisirikare mu bihugu byombi bahuriye ku mupaka wa Nemba ho mu karere ka Bugesera, mu nama yari igamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano byakunze kurangwa hagati yabyo.

Ingabo z’ibihugu byombi zongeye gukozanyaho, mu gihe icyo gihe impande zombi zemeranyije kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu, nk’inzira yatuma ikibazo cy’umutekano muke ukunze kugaragara ku mbibi z’ibihugu byombi kirangira burundu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *