Bwiza

Ingabo za El Salvador zihitanye abantu 20 muri Haiti

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 11 Ugushyingo 2026 saa 09:20
Ingabo za El Salvador zihitanye abantu 20 muri Haiti

1456317

Ingabo za El Salvador zifatanyije na Polisi ya Haiti zagabye igitero ku mutwe w’abagizi ba nabi wa 400 Mawozo, gihitana abantu 20 mu gace ka Croix-des-Bouquets, hafi y’Umurwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince.

Perezida wa El Salvador, Nayib Bukele, yatangaje ko muri icyo gikorwa cyabaye ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, hasenywe inzu y’umuyobozi w’uyu mutwe uzwi nka Lanmo San Jou ndetse n’icyicaro cyawo.

Iki gitero kibaye nyuma y’uko El Salvador yohereje muri Haiti abasirikare bagera ku 2.000, mu rwego rwo gufasha iki gihugu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Icyakora, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wasabye ibihugu byombi gukurikirana ibikorwa by’izi ngabo no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Alix Didier Fils-Aimé, ateganya gusura El Salvador mu cyumweru gitaha kugira ngo aganire na Perezida Bukele ku bufasha bw’izi ngabo.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.