Ingabo za Ethiopia zirwanira mu kirere, zagabye ibitero cy’utudege tutagira abapilote (drones) ahantu habiri ho mu murwa mukuru Mekelle w’intara ya Tigray.
Ni ibitero Ethiopia yagabye muri kariya gace, mu gihe ingabo zayo zimaze umwaka urenga mu ntambara n’inyeshyamba za TPLF.
Igitero cya mbere cya drone cyabaye ejo ku wa gatanu saa tatu z’igitondo cyo muri Ethiopia, kigabwa mu gace kitwa Diaspora.
Iki gitero bivugwa ko cyasenye ingo nyinshi z’abaturage.
Umwe mu bagizweho ingaruka n’iki gitero wavuganye na BBC yagize ati: “Turi abasivile kandi nta hantu hakorerwa n’igisirikare hari hafi hano, ariko igisasu cyaguye ku rugo rwanjye”.
“Ubwo kurasa byabaga, nari ndi kumwe n’umuryango wanjye mu gice cyo hasi [cy’inzu]. Turi bazima, ariko imitungo yanjye, nagezeho mu myaka 27, yashenywe burundu n’igitero”.
Undi muturage yagize ati: “Imana yarokoye ubuzima bwanjye. Natakaje ibyo nari mfite, ariko ibyo nta cyo bivuze, nshobora kubigura amafaranga”.
Amakuru avuga ko igitero cya kabiri cya drone cyagabwe i Mekelle mu ma saa sita n’iminota 30 z’amanywa (12h30) ku isaha yaho.
Umuvugizi wa leta ya Ethiopia, Legesse Tulu, yabwiye BBC ko nta makuru afite kuri icyo gitero gishya.
Kuva mu kwezi gushize, umujyi wa Mekelle umaze kuraswaho kenshi n’ibitero by’indege z’intambara za Ethiopia.


