Ingabo za RDF zivuye mu butumwa n'izigiyeyo zirasabwa gukomera ku isura y'igihugu

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Rwanda(RDF) zasimbuye abasirikare bazo bari mu butumwa bw’amahoro i Malakal muri Sudani y’Epfo. Batayo ya 89 niyo igiye gusimbura Batayo ya 75 irangije igihe cy’umwaka mu kazi mu Ngabo za Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
RDF arrival
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2017 nibwo abasirikare 266 ba Batayo ya 89 ku ikubitiro bahagurutse i Kigali berekeza Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo. Umubare nk’uwo w’abagize Batayo ya 75 nabo bageze mu Rwanda bavuye Malakal muri Sudani y’Epfo aho bari bamaze amezi 12 mu butumwa bw’amahoro nkuko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo.

RDF WELCOME
Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 Maj Gen Alexis Kagame

Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Umuyobozi wa Diviziyo ya 3 Maj Gen Alexis Kagame ni we wakiriye abasirikare bavuye mu butumwa. Yabashimiye akazi keza bakoze ndetse n’ikinyabupfura bagaragaje mu gihe bari bamaze mu butumwa. “RDF irashima cyane uburyo mwitwaye neza mugahesha igihugu cyacu. Mukomeze iyo myitwarire myiza haba aho mu gihe mu miryango yanyu ndetse no mu kandi kazi kari imbere mu nshingano zisanzwe zo kurinda umutekano w’igihugu cyacu” .
briefing departing
Brig Gen Eugene Nkubito, uyoboye Diviziyo ya 2 y’Ingabo z’u Rwanda

Ubwo yahaga impanuro Batayo ya 89 igiye mu butumwa, Brig Gen Eugene Nkubito, uyoboye Diviziyo ya 2 y’Ingabo z’u Rwanda yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura n’indangagaciro za RDF. “Murabizi ko RDF yakoze ibikorwa byiza kuva twajya mu butumwa, iyo ntambwe ntigomba gusubira inyuma. Batayo ya 89 mugomba gukomerezaho mugakora ndetse byiza kurushaho mwita ku nshingano yo kurengera abasivile. Mugomba kugaragaza imyitwarire myiza kandi mukarangwa n’ikinyabupfura ku rwego rwo hejuru bityo mukazahesha ishema igihugu cyacu mugiye muhagarariye”. Izo mpanuro yazigejeje ku basirikare mbere yo kurira indege berekeza mu butumwa.
Iri simburana ryatangiye biteganijwe ko rizasoza ku itariki 9 Ugushyingo aho abasirikare 1600 bazaba bakoze ingendo bamwe bavuye mu butumwa abandi nabo babasimbuye muri Sudani y’Epfo, i Malakal.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *