Nyuma y’amasaha make Guverinoma ya Somalia itangaje ko ihagaritse umubano wayo na Kenya, yatangiye kohereza abasirikare benshi n’imodoka z’intambara ku rubibi rutandukanya ibihugu byombi hafi n’agace ka Mandera, ku buryo hari impungenge ko hashobora kuba imirwano.
Nk’uko Daily Nation yabitangaje, amakuru yemejwe n’abaturage ndetse n’ubuyobozi muri Mandera, ku buryo bamwe bagize ubwoba ngo bahunze.
Umuturage witwa Ali Abdille yabwiye iki gitangazamakuru ati: “Twabyukijwe n’abasirikare bari umupaka. Ibintu biteye ubwoba.”
Umuyobozi ushinzwe umutekano muri Mandera utashatse ko Nation imutangariza amazina yagize ati: “Amakuru y’ibiri kubera ku mupaka turayafite gusa ni ikibazo kigomba gufatirwa icyemezo n’ibiro bikuru i Nairobi.”
Mu gitondo cy’uyu wa 15 Ukuboza 2020 ni bwo Minisitiri w’Itumanaho wa Somalia, Osman Dubbe yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko umubano w’ibihugu byombi uhagaze bitewe n’uko Kenya ngo ibivangira mu bibazo, ikavogera n’ubusugire bw’igihugu cyabo.
Ni icyemezo Guverinoma ya Somalia ifashe nyuma y’aho Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya aherutse kwakira i Nairobi Perezida wa leta ya Somaliland ishaka kwiyomora kuri Somalia, Muse Bihi; iki gikorwa kikaba cyarayibabaje cyane.
Igikorwa cyo kohereza ingabo n’ibikoresho by’intambara ku rubibi rutandukanya igihugu n’ikindi ni kimwe mu bimenyetso by’umwuka w’intambara uba ututumba. Akenshi iyo kibayeho, igihugu bihana imbibi nacyo cyohereza ingabo zacyo n’ibikoresho mu buryo busa no guhangana no gukangana, rimwe na rimwe bushobora kuvamo intambara yeruye.


