Abasirikare barenga 1,000 ba Afghanistan bahungiye mu gihugu baturanye cya Tajikistan nyuma y’imirwano n’intagondwa z’aba Taliban, nkuko abategetsi babivuze. Abo basirikare basubiye inyuma bahungira hakurya y’umupaka “mu gukiza ubuzima bwabo”, nkuko bikubiye mu itangazo ry’urwego rw’abarinda umupaka wa Tajikistan. Urugomo rwariyongereye muri Afghanistan ndetse mu byumweru bya vuba aha bishize aba Taliban bakomeje kwigarurira ibice byinshi, by’umwihariko mu majyaruguru y’igihugu. Uku kwiyongera kw’urugomo kuri kuba mu gihe ingabo z’Amerika, Ubwongereza n’ingabo z’ibindi bihugu by’inshuti zirimo kuva muri icyo gihugu nyuma y’imyaka 20 zari zihamaze. Nyinshi mu ngabo z’amahanga zari zisigaye muri Afghanistan zamaze kuhava mbere y’igihe ntarengwa cyo mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka. Hari impungenge ko igisirikare cya Afghanistan, cyitezweho gusimbura izo ngabo z’amahanga mu gucunga umutekano, kizasenyuka. Bijyanye n’amasezerano n’aba Taliban, Amerika n’inshuti zayo zo mu muryango w’ubwirinzi w’ibihugu by’i Burayi n’Amerika (NATO/OTAN) bemeranyijwe gucyura ingabo zose, intagondwa z’aba Taliban na zo zemera ko zitazatuma hari umutwe n’umwe w’amatwara y’ubuhezanguni ukorera mu turere izo ngabo zagenzuraga. Ariko aba Taliban ntabwo bemeye guhagarika kurwanya ingabo za Afghanistan, none ubu amakuru avuga ko bagenzura kimwe cya gatatu cy’iki gihugu. Iyi ni inshuro ya gatatu abasirikare ba Afghanistan bahungiye muri Tajikistan mu minsi itatu ishize, ndetse ni n’inshuro ya gatanu bahunze mu gihe cy’ibyumweru bibiri bishize. Bose hamwe, abasirikare hafi 1,600 ni bo bamaze kwambuka umupaka. Inkuru ya BBC Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Dr Kayumba asanga amakimbirane ya Uganda n’u Rwanda ashingiye kucyo yise [ NINJYE BOSS ] mu karere
youtube.com


