Général de Brigade Olivier Gasita wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko yamaze guhungishirizwa i Bujumbura mu Burundi.
Ni nyuma y’icyumweru mu mujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo hari imyigaragambyo ikomeye y’abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’abaturage basabaga ko ava muri uriya mujyi.
Mu Ukuboza 2024 ni bwo Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC yagize Gasita Umuyobozi wungirije w’akarere ka 33 ka gisirikare ushinzwe ibikorwa n’ubutasi. Ni inshingano yagombaga gukorera mu mujyi wa Uvira.
Mu cyumweru gishize ubwo Wazalendo zamenyaga ko Gasita ari muri uriya mujyi, zatangiye kwigaragambya zisaba ko yahava, nyuma yo kumwita umugambanyi.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo Meya w’umujyi wa Uvira yahuriraga mu nama n’abayobozi ba Wazalendo; Gen. William Yakutumba uri mu bayoboye iriya mitwe yavuze ko Gasita ari umwe mu bagurishije Umujyi wa Bukavu bagatuma ufatwa na M23.
Yakutumba kandi yavuze ko “Gasita ni umwe muri ba Jenerali bavugiye imbwirirwaruhame i Luvungi basaba Wazalendo kureka M23 igatambuka”, ashimangira ko Wazalendo itazigera na rimwe yemera ko aba muri Uvira.
Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira aravuga ko uriya Jenerali yamaze guhungishirizwa i Bujumbura.
Bivugwa ko mu ma saa cyenda z’ijoro ari bwo ziriya ngabo zari zimaze iminsi zimurinze zamuvanye muri Uvira.
Hagati aho andi makuru aturuka muri uyu mujyi avuga ko nta rujya n’uruza ruwugaragaramo; ndetse ibikorwa byose bikaba bigifunze.
Ni nyuma y’imyigaragambyo y’injyanamuntu yabaye ejo ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025.
Amakuru atangwa n’inzego za gisirikare avuga ko umwana umwe ari we wayiguyemo, gusa hari andi makuru avuga ko abishwe baba babarirwa mu icumi.


