Ingabo z’u Burundi zikomeje gukubitikira mu gace ka Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano yaramutse izisakiranya n’abarwanyi bo mu mutwe wa Twirwaneho.
Amasoko ya BWIZA muri Teritwari ya Fizi imirwano iri kuberamo, avuga ko ahagana ku isaha ya saa kumi nimwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama ari bwo imirwano yatangiye.
Urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwatangiye kumvikana ahitwa kuri Baruta, umusozi wari usanzwe uriho ibirindiro by’Ingabo z’u Burundi.
Amasoko yacu akomeza avuga ko mu ma saa mbili z’igitondo imirwano yari imaze kugera mu gace ka Rwitsankuku, iza gufata indi ntera ubwo ingabo za FARDC zari zifatanyije n’Abarundi urugamba zitabazaga drone z’intambara.
Mu ma saa yine amakuru avuga ko Twirwaneho yaje gusubiza inyuma ingabo z’u Burundi, FARDC na Wazalendo; zihita zigarurira Baruta. Baruta ni umusozi muremure cyane, ku buryo uri hejuru yayo uba ureba Minembwe no mu bindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi nyuma yo gutsindwa zahise zihungira mu ishyamba ryitwa ZĂ©ro.
Amasoko yacu kandi avuga ko mu ma saa tanu imirwano yabaye nk’icogora, ariko mu ma saa kumi z’umugoroba yongera kubura.
Amakuru avuga kandi ko Twirwaneho yashoboye kurasa imwe muri drone ebyiri ziriwe zihanganye n’abarwanyi bayo.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko ingabo z’u Burundi zambuwe ibirindiro bitanu, birimo ibyo ahitwa Kuwumuzungu kuri Baruta.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano yarimo ibera mu marembo y’agace k’ingenzi cyane muri Teritwari ya Fizi kazwi nka Point-ZĂ©ro.
Mu gihe aka gace kaba gafashwe, abazi kariya karere bemeza ko Twirwaneho na AFC/M23 basanzwe bafatanya urugamba baba bafunguriwe amarembo yo kwerekeza mu mujyi wa Baraka wa gatatu munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.


