Igihugu cya Finland cyatangaje gahunda idasanzwe yo gutumira abantu 16 batarashaka, baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi, kikabishyurira urugendo rwo kugisura no kugira amahirwe yo guhura n’abo bashobora gukundana.
Iyi gahunda yiswe “Finnish Dinner Date”, yatangijwe n’urwego rushinzwe ubukerarugendo muri Finland, Visit Finland, ikazaba kuva ku wa 9 kugeza ku wa 19 Gashyantare 2027.
Abazatoranywa bazishyurirwa amatike y’indege, amacumbi, amafunguro n’ibindi bikorwa bizabateganyirizwa muri urwo rugendo.
Mu gihe bazaba bari muri Finland, bazasura ahantu hatandukanye, bamenye umuco w’icyo gihugu ndetse banasogongere ku biribwa gakondo birimo amafi yo mu mazi yaho, imbuto zo mu mashyamba n’ibihumyo.
Ikizaba cyihariye muri uru rugendo ni amafunguro azahuza abo bashyitsi n’abaseribateri bo muri Finland, mu birori bizabera mu murwa mukuru Helsinki no mu mujyi wa Tampere.
Visit Finland ivuga ko iki gitekerezo cyaturutse ku muco umaze gukwirakwira muri Finland witwa sinkkukori, aho amwe mu maduka akoresha udutebo tw’ibara ry’iroza kugira ngo abaseribateri bahure n'abandi.
Heli Jimenez, umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Finland ku rwego mpuzamahanga muri Business Finland, yavuze ko ibiribwa by'icyo gihugu ari bumwe mu buryo bwo kumenya umuco wacyo no guhuza abantu.
Yagaragaje ko uru rugendo rutagamije gusa gushakira abantu abo bakundana, ahubwo ari n'umwanya wo kumenyekanisha umuco, ubukerarugendo n'ibiribwa bya Finland.
Abemerewe gusaba ni abantu bakuru bafite nibura imyaka 18, batarashaka kandi bataba muri Finland. Buri wese agomba gusaba ku giti cye.
Abifuza amahirwe yo gutoranywa basabwe gufata amashusho magufi mu rurimi rw'Icyongereza, basubiza ikibazo kigira kiti: “Ni iki wategurira umuntu mu gihe musohokanye musangira amafunguro, kandi kubera iki?”
Iyo videwo igomba gushyirwa kuri konti ya Instagram, TikTok cyangwa YouTube ifunguye ku mugaragaro, hagakoreshwa ikirango #FinnishDinnerDate ndetse hagashyirwaho na Visit Finland.
Igihe ntarengwa cyo gusaba ni ku wa 10 Ugushyingo 2026, saa 11:59 z'amanywa ku isaha ya Finland. Abazaba batoranyijwe bazatangazwa ku wa 1 Ukuboza 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Visit Finland.


