Ingendo z’indege zongeye guhembera intambara y’ubutita hagati ya Kenya na Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’umunsi umwe Kenya yanze gushyira Tanzania ku rutonde rw’ibihugu indege zabyo zemerewe kugwa ku butaka bwayo, Tanzania na yo yahise itangaza ko nta ndege ya Kenya yemerewe kugwa ku butaka bwayo.

Mu ibaruwa umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iby’Indege za gisivili muri Tanzania, Hamza Johari, yandikiye Sosiyete ya Kenya Airways, yavuze ko uruhushya rwayo rwo kujya muri Tanzania rwahagaritswe kubera ko Kenya yanze gushyira Tanzania ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bemerewe kuyisura uhereye none tariki ya 01 Kanama.

Ibaruwa ikomeza igira iti: “Ubuyobozi bwiseguye kubamenyesha ko ku bw’inyungu rusange, Guverinoma ya Tanzania yafashe icyemezo cyo gukuraho icyemezo cy’indege za Kenya Airways hagati ya Nairobi na Dar, Kilimanjaro na Zanzibar; uhereye ku wa 1 Kanama 2020 kugeza igihe muzamenyeshwa.”

Ku wa kane w’iki cyumweru Kenya yatangaje urutonde rw’ibihugu 11 indege zabyo zitwara abagenzi zemerewe kugwa ku butaka bwayo, bitarimo Tanzania.

Ibyo bihugu nk’uko itangazo ryaturutse mu kigo cya Kenya gishinzwe ubwikorezi, birimo u Bushinwa, Koreya y’Epfo, Ubuyapani, Canada, Uganda, u Bufaransa, Namibia, Zimbabwe, Ethiopia, Ubusuwisi, u Rwanda na Maroc.

Kuba Tanzania itaragaragaye kuri runo rutonde ni byo byatumye na yo ihitamo gukumira indege za Kenya ku butaka bwayo.

Si ubwa mbere ibi bihugu byombi bidacana uwaka kuva uyu mwaka watangira, kuko kuva muri Gicurasi byakunze kurebana ay’ingwe.

Bigitangira Kenya yafunze imipaka iyihuza na Tanzania mu rwego rwo kwirinda ko ubwandu bwa Covid-19 bwiyongera, nyuma y’umunsi umwe Tanzania na yo ihita ikumira ingendo ziturutse muri Kenya ku butaka bwayo.

Ni nyuma y’uko Tanzania yavugwagaho kugira uruhare mu bwiyongere bwa Covid-19 mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bijyanye n’uko Guverinoma ya Dar es Salaam nta ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya kiriya cyorezo yigeze ifata.

Ibyo byakurikiwe n’intambara y’amagambo hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ahanini ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihe byari byitezwe ko intambara y’ubutita hagati y’ibihugu byombi yacogoye, amakuru avuga ko muri iki cyumweru ubwo hashyingurwaga Benjamin William Mkapa wabaye Perezida wa gatatu wa Tanzania, hari indege yari itwaye abayobozi ba Kenya bari bagiye gushyingura ariko ikangirwa kugwa muri Tanzania.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *