X4GJYRXEYBE5BL6LVF2TUXGOOY_copy_1000x562

Ingingo 3 AFC/M23 na Kinshasa bagiye kuganiraho mu Busuwisi

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata barahurira mu cyiciro cya cyenda cy’ibiganiro bigamije gucubya umwuka mubi umaze imyaka igera kuri itanu uri hagati y’impande zombi.

Ni ibiganiro bibera mu Busuwisi, bikaba biteganyijwe ko bigomba kumara iminsi itanu.

Mu ngingo nyamukuru zizaganirwaho, harimo eshatu zifatwa nk’ingenzi kurusha izindi:

1. Kugenzura agahenge (cessez-le-feu)

Ikibazo cy’agahenge ni cyo kiza ku isonga. N’ubwo hari amasezerano yari yarasinywe mbere, imirwano yakomeje ku butaka, buri ruhande rushinja urundi kurenga ku masezerano.

Muri iki gihe AFC/M23 ishinja Kinshasa kuba imaze amezi menshi igaba ibitero byo mu kirere mu bice igenzura, by’umwihariko ibyibasira abanye-Congo b’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu biganiro byo mu Busuwisi, impande zombi zizaganira ku buryo hashyirwaho uburyo buhamye bwo kugenzura agahenge.

Byitezwe ko uyu murimo uzashyirwa mu maboko y’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro (MONUSCO) ndetse n’imiryango yo mu karere, hagamijwe kugabanya ihohoterwa rikomeje kwibasira abaturage.

2. Kurekura imfungwa

Indi ngingo ikomeye ni iy’irekurwa ry’imfungwa. Nubwo byari byumvikanyweho mbere, ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa.

AFC/M23 yigeze gutangaza ko izarekura imfungwa zirenga 5,000, ariko ntibyigeze bishyirwa mu bikorwa kuko iheruka gutangaza ko Kinshasa yanze kujya gufata abantu bayo.

Ni Kinshasa ivuga ko hari urujijo ku rutonde rw’abagomba kurekurwa, cyane ko harimo n’abarwanyi ba Wazalendo.

Mu Busuwisi, impande zombi zizagerageza kumvikana ku mubare n’urutonde rw’abazarekurwa, ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (CICR).

3. Koroshya ibikorwa by’ubutabazi

Ikibazo cy’ubutabazi mu Ntara za Kivu na cyo kiri mu bizibandwaho. Abaturage benshi bakomeje guhura n’ingaruka z’intambara, mu gihe ubufasha butagerayo uko bikwiye.

Nubwo hari gahunda yo kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo cyorohereze itangwa ry’imfashanyo, ntirashyirwa mu bikorwa kubera impaka hagati y’impande zihanganye.

Ibiganiro byo mu Busuwisi biteganyijwe gutanga icyizere cyo gufungura inzira z’ubutabazi, nubwo hakiri inzitizi nyinshi.

Nubwo izi ngingo eshatu ziri ku murongo w’ibiganiro, abasesenguzi bavuga ko inzira yo kugera ku masezerano arambye ikiri ndende, bitewe n’uko impande zombi zigifite ukutumvikana gukomeye ku bibazo bya politiki n’umutekano, bigatuma ibisubizo byihuse bitaboneka.

Icyakora, hari icyizere ko uruhare rw’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rushobora gutuma haboneka intambwe iganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *