Ingumi zavugije ubuhuha hagati ya Chameleone na Ragga Dee

Sangiza iyi nkuru

Amakofe n’imigeri byavugije ubuhuha hagati y’umuhanzi Dr Jose Chameleone na Ragga Dee bapfa amafaranga yari yatanzwe na murumuna wa Museveni, Gen Caleb Akandwaho uzwi nka Salim Saleh Rufu mu Karere ka Gulu muri Uganda.

Amakuru ari mu binyamakuru byo muri Uganda avuga ko Oyagala Kashi (Ragga Dee) yarwanye na Chameleone kuwa Gatandatu kuwa 24 Nyakanga 2021.

Nile TV ivuga ko inama yahuje abahanzi na Gen Saleh yagenze neza. Chameleone ngo bamukubise igipfunyika kirimo amafaranga atamenyekanye umubare gusa bikavugwa ko ngo yari akayabo.

Ayo mashilingi Chameleone yari ayahawe ngo azahe umugabane buri muhanzi wari umaze igihe aganira na bosi wa Operation Wealth Creation (OWC) gusa ngo we ahitamo gucaho yigira i Kampala nta n’iripfumuye atanze.

Mu gihe abahanze bari biteguye kwakira ako gashilingi ahitwa HUB ( Diana Gardens) muri Gulu, bamenye ko Chameleone yamaze kugenda.

Ragga Dee wari kumwe n’abasirikare bamenye ko Chameeone ari Kampala. Yamuguye gitumo barafatana, ingumi ziravuga gusa Chameleone aramucika, ajya mu modoka.

Amenye ko n’abasirikare babirimo, Chameleone yahisemo gukizwa n’amaguru, imodoka ayita mu muhanda rwagati.

Bobi Wine btari mu bagiye muri iyi nama, yari yabinenze avuga ko biciriritse. Mu kumusubiza, Chameleone yari yavuze ko iyo afite ishilingi aribwo aba yishimye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *