Inka yatawe muri yombi izira kwica umwana w’imyaka 12

Sangiza iyi nkuru

Polisi ya Sudani y’Epfo yataye muri yombi inka na nyirayo, nyuma y’uko iri tungo rishinjwe kwica umwana w’umuhungu w’imyaka 12 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi, Major Elijah Mabor, yabwiye itangazamakuru ko iyi nka y’ikimasa yakoze iri bara mu cyumweru gishize. Byabereye muri Lakes State, agace gaherereye mu Burasirazuba bwa Sudani y’Epfo.

Ati: “Iyi mfizi yatawe muri yombi ifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi mu nrara ya Central Rumbek. Umwana yajyanwe ku bitaro gukorerwa isuzuma nyuma ajyanwa imuhira gushyingurwa.”

Iyi nka yatawe muri yombi nyuma y’iminsi mike nanone muri Sudani y’Epfo intama ikatiwe gufungirwa imyaka itatu mu kigo cya gisirikare nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umuntu.

Icyo gihe Polisi ya Sudani y’Epfo yasobanuye ko nyiri iyo ntama ari umwere ku buryo atagombaga gufungwa, impamvu itungo ari ryo ryaryojwe icyaha ryakoze.

Duony Manyang Dhal cyakora cyo urukiko ruheruka kumuca inka eshanu zo guhoza amarira umuryango w’uwishwe n’intama ye.

Muri Sudani y’Epfo hasanzwe hari itegeko rivuga ko mu gihe hari itungo ryishe umuntu rihita rihabwa umuryango wa nyakwigendera nk’indishyi.

Ibi bivuze ko iriya ntama nirangiza igifungo izahita ihabwa umuryango w’umugore w’imyaka 45 iheruka kwica, ibigomba no kuba kuri iriya nka mu gihe yaba ikatiwe igifungo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Inka yatawe muri yombi izira kwica umwana w’imyaka 12
    None c kombona mutangira nuvuga Inka kdi kabona nuvuga intama ubwo Niki muribyo gishinzwa icyaha?

  2. Inka yatawe muri yombi izira kwica umwana w’imyaka 12
    None c kombona mutangira nuvuga Inka kdi kabona nuvuga intama ubwo Niki muribyo gishinzwa icyaha?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *