Nk’uko bimenyerewe ko ibikururanda bikunze kuba bitinyitse, gusa si ko bimeze mu gihugu cya Namibia aho muri Pariki ya Etosha inkima yihereranye inzoka irayica ariko ibanje kuyikura amanyo.
Nk’uko bitangazwa na Dailymail, ibyo byabereye mu gihugu cya Namibia aho inkima yaje yegera inzoka yari iri mu giti gahoro gahoro iyijya ku mugongo, mu gihe inzoka yarwanaga nayo ngo iyikureho nibwo inkima yahise yicuma iba iyisingiriye ku mutwe ibanza kuyikuramo amenyo ubundi iyimenagura umutwe birangira inzoka ipfuye.

Elana Erasmus ukomoka mu mujyi wa Pretoria mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ubwo yatemberaga muri iyo pariki ari kumwe n’abarinda inyamaswa nibwo yaje kubona uwo mukino w’amaraso hagati y’inkima n’inzoka aherako afata amafoto.

Yagize ati ”twari turi mu nzira turimo kugana aho twari ducumbitse, mu gihe twari tumaze kwifatira amafoto y’inyamanswa bisanzwe, tugeze imbere gato tubona inkima yasatiriye inzoka yari iri mu giti natwe turahagarara turabanza turirebera dore ko n’ibikoresho byanjye bifata amafoto byari biteguye(camera) niko guhita mfata afoto “

Elana w’imyaka 48 y’amavuko yakomeje agira ati “inkima yarushijeho kuyizenguruka irayegera neza ubundi ibanza kuyikura amenyo ibona kuyimena umutwe, inzoka iba irapfuye”

Abarinzi b’iyo pariki bavuze ko iyo nzoka yari inkazi, ko itajyaga itinya kwivugana izindi nyamaswa, gusa ngo baje gutangazwa n’uburyo inkima yashiritse ubwoba bikarangira iyivuganye.




Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


