Insisiro zisaga esheshatu z’Abanyamulenge zatwitswe

Sangiza iyi nkuru

Abarwanyi bikekwa ko ari aba Mai Mai Yakutumba bagabye igitero mu mihana itandukanye ituwe n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu Bibogobogo muri Teritwari ya Fizi, intara ya Kivu y’Epfo, batwika insisiro (imihana) esheshatu.

Muri ibyo bitero abaturage bemeza ko byagabwe n’abarwanyi ba Mai Mai Bilozebishambuke hakomerekeyemo n’abandi baturage batari bake.

Umuyobozi w’Akarere ka Bibogobogo, Ngirimukiza David, yemeje aya makuru ko aba barwanyi banyaze amatungo batwika n’imihana irenga itandatu.

Bamwe mu baturage bavuka aho mu Bibogobogo bavuganye n’ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, bemeza ko kuva mu gitondo batabaje inzego zitandukanye z’igisirikare cya Congo na MONUSCO ariko zikaba zitahise zitabara.

Umuvugizi wa Mai Mai Bilozebishambuke, Nabulizi Aimable, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko mu bateye abo baturage atari bo bagabye icyo gitero kuko nta ngabo zabo ziri muri ibyo bice.

Abayobozi b’umutwe mai mai Yakutumba ntibabonetse ngo bagire icyo batangaza.

Aka karere gatewe nyuma y’ibyumweru bitatu abaturage barimo n’abakorera imiryango itegamiye kuri leta y’i Baraka basabye igisirikare cya Kongo kohereza ingabo muri ibyo bice kuko abari basanzwe bahakorera bari bimuriwe ahandi ariko ntibasimbuzwa nkuko byemezwa n’abatuye muri ako gace.

Hashize imyaka igera kuri itatu abaturage b’Abanyamulenge batuye mu misozi miremire ya Fizi, uvira na Mwenga bavuga ko imihana yabo iterwa, bakicwa, amatungo yabo akanyagwa n’imitwe ya Mai Mai na Red Tabara, batabaza ingabo za Kongo ntizibatabare ariko akenshi iyo mitwe yombi irabihakana.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Insisiro zisaga esheshatu z’Abanyamulenge zatwitswe
    Nukuri nagahindakenshi agahinda kubona abantu bicwa burimunsi bakanya ibyaboza leta na monusco zirebera namahanga monusco ntacyo imaze muri Congo

  2. Insisiro zisaga esheshatu z’Abanyamulenge zatwitswe
    Nukuri nagahindakenshi agahinda kubona abantu bicwa burimunsi bakanya ibyaboza leta na monusco zirebera namahanga monusco ntacyo imaze muri Congo

  3. Insisiro zisaga esheshatu z’Abanyamulenge zatwitswe
    Ikibazo ni ingorabahizi. Intambara y’abanyamulenge muri 1996 ubwo bateraga Kongo, yakuruye inzangano kuribo ku bulyo butazibagiranywa. Kandi koko, ntabwo baba ari abanyekongo ngo batere Kongo. Niko ubundi bwoko bubyemeza. Ikindi nacyo gikomeye gusobanura ni ukuntu abavuga ikinyarwanda aribo biyita abanyamulenge ariko ba kavukire ntibitwe ko nk’aho agasozi ka Mulenge gatuwe n’abavuga ikinyarwanda gusa. Abakavukire bavugaa ko ari amayeli yo kubambura ako gace. Ntibyoroshye!

  4. Insisiro zisaga esheshatu z’Abanyamulenge zatwitswe
    Ikibazo ni ingorabahizi. Intambara y’abanyamulenge muri 1996 ubwo bateraga Kongo, yakuruye inzangano kuribo ku bulyo butazibagiranywa. Kandi koko, ntabwo baba ari abanyekongo ngo batere Kongo. Niko ubundi bwoko bubyemeza. Ikindi nacyo gikomeye gusobanura ni ukuntu abavuga ikinyarwanda aribo biyita abanyamulenge ariko ba kavukire ntibitwe ko nk’aho agasozi ka Mulenge gatuwe n’abavuga ikinyarwanda gusa. Abakavukire bavugaa ko ari amayeli yo kubambura ako gace. Ntibyoroshye!

  5. Insisiro zisaga esheshatu z’Abanyamulenge zatwitswe
    Ariko se aba bavandimwe bazagira amahoro bigenze bite koko????????

  6. Insisiro zisaga esheshatu z’Abanyamulenge zatwitswe
    Ariko se aba bavandimwe bazagira amahoro bigenze bite koko????????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *