Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa intambara y’urudaca hagati y’umuhanzi Koffi Olomide n’undi munyarwenya uzwi nka Koffe de Brazzaville ashinjwa kwiyitirira uyu muhanzi.
Amakuru akomeje kugera ku binyamakuru bitandukanye aravuga ko Olomide n’abavugizi be batanze ikirego kuri uyu wa Kane bashinza uyu munyarwenya kumwiyitirira akaba anamaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’uyu muhanzi.
Uyu munyarwenya umaze kwamamara nka Koffi de Brazzaville, ngo amaze kuba ikirangirire abikesha urwenya aho agenda yigana ibihangano by’by’ibyamamare bitandukanye haba mu gusubiramo indirimbo cyangwa amajwi mu gihe ari ku rubyiniro.
Uretse kuba yigana ibihangano bya Olomide, bamwe mu babwiye ibitangazamakuru bitandukanye bavuze ko uyu Koffi w’i Brazzaville anakoresha isura ye akamwiyitirira kuko basa.
Abanyamategeko batandukanye berekana ko Olomide akwiye guhaguruka agasigasira isura ye ntagume i Kinshasa gusa no mu bindi bihugu kuko uyu munyarwenya ashobora kuyangiza bitewe n’umubare w’abamushyigikiye amaze kugira bityo bikaba byakubita hasi uyu muhanzi .
Koffi de Brazza akimara kumva ko Coffi Olomide yajyanye ikirego mu butabera,nawe ngo yahise ajya kureba abanyamategeko be ngo bige uko bazaburana urwo rubanza.Kugeza ubu umwanzuro w’urubanza nturamenyekana.


