Intambwe 7 zikurinda icyaha cy’ubusambanyi no kuguma mu murimo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe cyashize, umwe mu ncuti yiyirukanye mu murimo kubera agakungu yari afitanye n’umugore umwe wo mu itorero, hifashishijwe ibitekerezo 7 bikurikira, kurira ngo wowe n’umuryango wawe n’itorero muri rusange bibakize uru rungabangabo.

  1. Ntukavuge uti “Ntibishobora kumbaho!”

Mu gihe benshi muri mwe muzunguza imitwe mwemeza ko hari ibishobora kuba mu buzima bwanyu, mu mitima yanyu ntitwemera ko mushobora kugwa mu bishuko cyangwa mu cyaha cy’ubusambanyi. Ariko mukwiriye kuzirikana ibyo.
Pawulo yavugaga ubwo yihanangirirzaga Abakorinto, ati “Ni uko rero uwibwira ko ahagaze, yirinde atagwa” 1 Abakorinto 10:12.
Ibi bisobanura ko mushobora kugwa. Ni uko rero mugomba kwirinda ubwanyu mukarinda n’abandi bose. Isi yarakomeretse, umwanzi wanyu arabarwanya kandi imibiri yanyu ni iminyantege nke!

  1. Ihane kwishyira hejuru kwawe, no kuvuga ko ukiranuka ku irari n’ubusambanyi.

Bibiliya itubwira neza iti: Kwibona kubanziriza kurimbuka, kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa (Imigani 16:18).
Abapasiteri bose baguye mu cyaha cy’ubusambanyi ni abumvaga ko bidashobora kubabaho. Akenshi rero kwishyira hejuru kwanyu ni ko kubatera kwirengagiza ko mufite ubudahangarwa kuri icyo cyaha. Kwishyira hejuru kandi ni ko kubatera kutabona imbaraga zo kunesha, kugira ngo mubashe kubinesha bitarabageraho.
Nta kabura imvano. Imbuto zibibwa mu ngo zitabanye neza. Bene Data, niba mu rugo rwawe ufite ibibazo, egera mwene so agufashe kubikemura kugira utazaba akabarore nyuma.

  1. Ambara intwaro zose z’Imana, kandi uzihorane iruhande rwawe.

Inzira nyabagendwa y’abakiranutsi ni ukureka ibibi, uwirinda mu migenzereze ye aba arinda ubugingo bwe (Imigani 16:17).
Mwese muremeranya n’uku kuri, ariko se mugendera muri uku kuri? Muzi neza yuko atari byiza kwihererana n’uwo mudahuje igitsina (kugira ngo mutagwa mu bishuko), ariko se ibyo murabyitondera? Muzi yuko mutagomba gutunga filimi z’ubusambanyi kuri mudasobwa zanyu, ariko se ntimubikora?
Mwese mwemeranya yuko imigenzereze yanyu ishobora kuba mibi rimwe na rimwe, ariko bene ibi bihe byerekana ko mwakoze ibidakwiriye. Bene Data, ku bw’ubutumwa bwiza no ku bw’itorero ryanyu mwirinde guhera uyu munsi, mukoreshe uburyo bwose bushoboka kugira ngo mwe kubaho umugayo ubwanyu cyangwa umurimo w’Imana mukora.

  1. Wikurikira abayobozi benshi, kurikira umwe.

Amatorero menshi agira abakuru b’itorero benshi mu mpapuro, ariko mu by’ukuri baba ari “inkomamashyi” zikikije pasiteri mukuru. Bene ubu buyobozi bupfuye bushora abantu mu busambanyi bukanabuhishira.
Niba umwe mu bo mukorana umurimo ashaka kugushora mu ngeso nk’izo, gira umwete wo kumushyira ku mugaragaro. Yego hari imirimo mugomba gukorana mu ibanga, ndetse ni ngombwa kubaha uwo mukorana. Ariko guceceka ikibi biha intebe icyaha. Ntugatinye kubaza ibibazo bikomeye.
Ni gute urimo kurinda abo mukorana muri ubu buryo?

  1. Shyira umugore wawe hafi yawe, agufashe kwirinda.

Ubu ni uburyo bwiza bwo kwirinda, kandi umugore wawe na we aba yifuza kukuba hafi. Igitekerezo ni iki: Umugore wawe agomba kumenya bihagije ibyo unyuramo kugira ngo abone uko agusengera.
Ni ukuvuga ko umugore wawe aba agomba kumenya ko abagore b’amarangamutima baba bifuza pasiteri, nyamara pasiteri we ntamenye icyo bagamije igihe bari imbere ye. Bisobanura kandi ko kwimenyereza kugumana na we bigufasha kudashaka undi ugomba kugufasha.
Mbese wowe n’umugore wawe mufatanya mute mu kwirinda?

  1. Niba ushidikanya, irinde!

Ibi bisobanura akenshi ko utagomba gushaka umukozi w’umukobwa (cyangwa umugore). Bamwe barabikora ntibigire icyo bitwara, ariko benshi ni ho batangira kugwira. Bamwe mu bapasiteri bakoresha abagore hafi yabo, bagahorana na bo kenshi, ibyo ni ukwigirira nabi. Simbishyigikiye.

  1. Wibuke ko turwana n’imyuka mibi.

N’ubwo mutabiha agaciro, murwana n’abanzi 3 bakomeye (isi, umubiri n’umubi) kandi bose baba bashaka kubavana mu murimo. Ubwami bw’umwijima burishima iyo pasiteri aguye kuko biba ari nka grenade yangiza abantu benshi icyarimwe.
Ni ryari uheruka gutekereza ku ntambara urwana?
Bene Data, ibyanditswe byera byerekana neza ibi: Icyaha cy’ubusambanyi cyica abagikora bose. Nimureke mwese mwirinde! Mujye mwisengera, musengere n’abari kure bose kugira ngo mutazaba akabarore. Tera intambwe zose zishoboka, kugira ngo ugendere mu gukiranuka. Mufatane urunana ku bw’icyubahiro cy’Imana, murinde imiryango yacu, n’itorero n’isi yose muri rusange.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *