Muri Afurika y’Epfo muri pariki ya Kurger, intare ebyiri zivuganye imbogo yaburaga igihe gito ngo ibyare zirayica nyuma ziyikuramo icyana zirakirya.

Bamukerarugendo bafashe ayo mashusho, bavugako izo ntare zasaga nk’aho zari zishonje, ngo zabanje gushinga amenyo iyo mbogo ku gikanu, maze zibona kuyisatura inda maze zikuramo icyana zijya kukirya.

Umugore wari hafi aho wabonye uko intare ziteruramo icyana, ngo induru yayihaye umunwa maze amarira arisuka mu gihe abandi bari bashidukiye kureba ibintu bidasanzwe.

Iyi pariki ya Kurger, isanzwe iberamo udushya tw’inyamanswa aho byanayihesheje kuba iya mbere muri Afurika mu mwaka wa 1992.



Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


