Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Kanama byitezwe ko zihurira i Luanda muri Angola, mu yindi nama igamije kwigira hamwe gahunda y’uko umutwe wa FDLR wasenywa.
Ni inama iri bwitabirwe n’impuguke mu bijyanye n’ubutasi ndetse no mu zindi nzego.
Iyi nama ije nyuma y’iheruka guhuriza i Luanda ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi yabaye ku wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga.
Muri iyo nama u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Angola byemeranyije ku mugambi wo gusenya FDLR ifite ibirindiro mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu bindi biganiro byabaye tariki ya 21 Werurwe 2024, intumwa za guverinoma ya RDC zari ziyobowe na Dr Christophe Lutundula wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, zari zatanze isezerano ry’uko muri Mata 2024 zizagaragaza uko zizasenya FDLR.
Izi ntumwa zabivuze mu gihe raporo z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko FDLR ikorana n’ingabo za RDC mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Icyo gihe, intumwa za guverinoma y’u Rwanda zari ziyobowe na Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, na zo zemeje ko zizasesengura zikabasuzuma uko guverinoma ya RDC izaba isenya FDLR, mu rwego rwo kurinda umutekano w’u Rwanda.
Usibye ikibazo cya FDLR, abitabira inama y’i Luanda yo kuri uyu wa Gatatu biteganyijwe ko bagomba gutegura gahunda yo guca intege impande zihanganye mu karere hagamijwe kugabanya amakimbirane ndetse no guteza imbere amahoro.
Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 15 Kanama ziriya mpuguke mu butasi zigomba kuba zagejeje ku baminisitiri ba dipolomasi raporo ku cyifuzo cyo gusenya FDLR, mbere y’uko bongera guhura muri uku kwezi.


