Intumwa z’umutwe wa M23 zamaze kugera i Doha muri Qatar, aho zitabiriye ubutumire bwa buriya bwami.
Ni amakuru yemezwa n’abarimo ikinyamakuru Jeune Afrique.
Intumwa za M23 i Doha ziyobowe n’abarimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’uyu mutwe, cyo kimwe na Colonel John Imani Nzenze usanzwe akuriye ubutasi muri uriya mutwe.
M23 yakiriwe i Doha, nyuma y’ibyumweru bibiri ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bo bahuriye muri uriya murwa mukuru wa Qatar, ku buhuza bw’umuyobozi w’Ikirenga w’ubu bwami.
Byitezwe ko ubuyobozi bw’uriya mutwe bushobora guhurira i Doha b’impande zirimo urwa Leta ya Congo bamaze imyaka irenga itatu mu ntambara; mu rwego rwo kuganira ku mpamvumuzi y’amakimbirane bafitanye.


