Mu gihe usanga hirya no hino mu ngo bakumira bakanamaganira kure ibinyenzi aho biva bikagera kuko bifatwa nk’ibiteza umwanda mu nzu ndetse bikanashakirwa imiti itandukanye yo kubitsemba, nyamara ngo hari bumwe mu bwoko bwabyo bufite amata ashobora kuzitabazwa mu kurengera ubuzima bwa muntu.

Ibi byagaragaye mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’abahanga mu mibereho ya muntu, aho bagaragaza ko ibyo binyenzi bifite ubwoko bwihariye bwa ‘Pacific Beetle Cockroach’ bibyara bikanonsa bityo amata yabyo akaba yuzuye intungamubiri zidasanzwe .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Leonard Chavas, umwe mu itsinda ryakoze ubushakashatsi, avuga ko amata y’ibi binyenzi arusha ingufu inshuro eshatu ay’imbogo zigakuba hafi ay’inka ishuro zigera kuri enye .
Chavas na bagenzi be banasuzumye ubwoko bw’ibinyenzi bizwi ku rindi zina rya Diploptera punctata, ari nabwo bwoko rukumbi bw’ibinyenzi bibyara, ibyana byabyo bigakurira mu nda aho gutera amagi nk’uko bigenda ku bindi binyenzi.
Chavas avuga ko yagerageje kunywa ku mata y’ibyo binyenzi ariko ngo nta cyanga kihariye yigeze yumva gusa ngo abantu bandi nabo bayanywa ariko ngo ubushakashatsi bugomba kubanza gushaka ibiyagize.
CNN ivuga ko atari intungamubiri ziva mu mata gusa kuko ibi binyenzi bishobora no gutekwa bikaribwa bigafasha ubuzima bw’umuntu guhangana kwibasirwa n’indara zitandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


