Leta ya Congo hamwe n’intumwa za Loni basabye inyeshyamba za FDLR kwemera zigataha mu Rwanda zikareka kuba umutwaro mu Burasirazuba bwa Congo zihungabanya umutekano.
Ikipe y’abayobozi ba Congo iri kumwe n’abayobozi ba MONUSCO (Mission de l’ONU en RDC),ubwo basuraga inkambi ya Bauma i Kisangani ahakambitse abahoze ari abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR ni nabwo babagejejeho izi mpanuro zo gutaha mu gihugu cyabo.
Crispin Atama Tabe, Minisitiri w’ingabo za Congo yasabye izi nyeshyamba muri rusange, abemeye gushyira intwaro hasi ndetse n’abagitsimbaraye ko aho gukomeza kuba umutwaro kuri Congo n’akarere muri rusange babireka bagataha mu gihugu cyabo ko cyabafunguriye amarembo.
Minisitiri M. Crispin, yaboneyeho gushima MONUSCO ku bw’inkunga igenera abo bari mu nkambi, inkunga zirimo ibiribwa, imiti,…
Iyi kipe y’abayobozi 18 yari iyobowe na Minisitiri M. Crispin, 10 muri bo ni abakoze muri Guverinoma ya Congo n’umunani ba MONUSCO nabo bari bahagarariwe na , M. Guy SIRI.
Amakuru atangazwa na radiyo Okapi dukesha iyi nkuru, ni uko aba bayobozi bari bafite intego yo gusuzuma ahantu heza bazatuza abarwanyi baturutse muri Sudan y’Amajyepfo bari Dungu ndetse no kureba uko umutekano uhagaze muri rusange.
Kuva mu mpera za 2013, ubwo inyeshyamba za M23 zari zimaze gutsindwa, byagiye bitangazwa kenshi ko ari inyeshyamba za FDLR zigiye gukurikizwaho zikamburwa intwaro, ndetse zikacyurwa mu Rwanda, kugeza magingo aya bikaba byarananiranye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


