Iyi nzoka yiciwe muri Nigeria aho yari imaze kumira inyana, bayisatuye basanga mu nda yayo hatonzemo amagi agera ku ijana.
Nk’uko abaturage bayishe batangarije itangazamakuru, ngo iyi nzoka bayishobojwe nuko yari yananiwe itabasha kugenda nyuma yo kumira inyana yose.

Aba baturage kandi bakomeje bavuga ko ayo magi yari akuze bigaragara ko n’ubundi yendaga kuyatera, bikubitiye no kuri iyo nyana yari yamize ngo bahise bayifatirana n’uwo munaniro.
[ad id=”44145″]
Ikinyamakuru Dailymail, dukesha iyi nkuru gikomeza gitangaza ko iyi nzoka yo mu bwoko bwa python sebae yishwe, ngo zikunze kugaragara mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko nubwo izi nzoka zikunze kuba mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara, ariko ngo kubona amagi yazo birahenze n’abayabonye aba ari imari ikaze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


