Iperereza kuri Dosiye y’urupfu rwa Tupac ryongeye kuburwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka itari micye umuhanzi w’umuraperi 2Pac yitabye Imana ariko bikaza kuba amayobera ku ku iyicwa rye,Polisi muri leta ya Nevada muri Amerika yongeye kubura iyi dossier ivuga ko muri iki cyumweru hari urugo yasatse hacyekwa ko yahatahura ibimenyetso.
.

Abakora iperereza basatse urugo ruri mu gace ka Henderson mu mujyi wa Las Vegas aho Tupac Shakur Shakur yarasiwe muri Nzeri(9) 1996.igihe yaraswaga ntabwo ababikoze bahise bamenyekana.

N’ubwo igipolisi cyatangaje ko cyakomeje iyi gahunda y’iperereza, kirinze gutangaza byinshi ariko icyizere cyo kubona ibimenyetso cyo kirahari gusa ngo igihe cyo kubihishura kitaragera.
Nta muntu wigeze ufatwa cyangwa ngo hagire ucyekwa ku rupfu rwa Tupac.

Polisi yasatse inzu iri muri 32km uvuye ku muhanda wa Las Vegas strip aho Tupac yarasiwe nyuma yo kurasana kwabaye batwaye imodoka.Icyo gihe 2PAC yari afite imyaka 25.

Kugeza ubu hashize imyaka 27, iyi dossier igikurikiranwa ariko kuri ubu polisi ikaba yizeje ko hari icyo bizatanga , mu gihe indi minsi ntacyo byagiye bitanga kuko inshuro nyinshi byagiye bisubikwa.
Mu mwaka wa 1991 Shakur wamenyekanye ku izina rya 2Pac, yasohoye album ye ya mbere yariho indirimbo zakunzwe cyane zirimo nka California Love na All Eyez on Me.

2Pac yarashwe ubwo yari agiye i Las Vegas kwizihiza isabukuru y’inshuti ye no kureba umukino wa ‘boxe’ wa Bruce Seldon na Mike Tyson.

Nyuma yo kuvukira Tupac wavukiye i New York yagiye akorera umuziki we mu burasirazuba bwa Amerika,ari naho yaje kurasirwa ubwo yari mu modoka ategereje ko amatara y’ibimenyetso bimurika amuha uburenganzira bwo gukomeza urugendo.Yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya ariko biranga nyuma aza gushiramo umwuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *