Iran irateganya gusaba ubufasha Perezida Vladimir Putin wa Russia mu biganiro biteganyijwe kubera i Moscow ku wa Mbere, mu rwego rwo gushaka inkunga ya dipolomasi n’iya gisirikare mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gukara hagati ya Iran n’Isirayeli.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yabwiye televiziyo NBC News ko Iran yiteguye kuganira n’ibihugu by’iburengerazuba, ariko isaba ko Isirayeli ibanza guhagarika ibitero by’indege.
Araghchi yavuze ko Amerika ikomeje gukoresha ibiganiro nk’uburyo bwo guhisha ibikorwa byayo byo gushyigikira Isirayeli, ndetse anashinja ubutegetsi bwa Donald Trump kwica amahame y’ubwumvikane mu rwego mpuzamahanga.
Araghchi yagize ati: “Ntitukizeye Amerika. Ibyo ubutegetsi bwa Trump bukora ni uguca inyuma inzira y’amahoro.”
Iran ikomeje kotswa igitutu n’ibitero bya Isirayeli, ndetse ibitangazamakuru byayo bivuga ko abantu barenga 600 bamaze guhitanwa n’ibyo bitero mu cyumweru kimwe gishize.
Iran irashaka ko u Burusiya, nk’umufatanyabikorwa wayo ukomeye mu karere, bwagira uruhare mu guhagarika ibitero bya Isirayeli no gusigasira ubusugire bwayo. Biteganyijwe ko ibiganiro bizibanda ku bufatanye mu bya gisirikare, politiki, no gushakira umuti w’amakimbirane akomeje kwaduka hagati y’ibi bihugu.
Iyi nama ibaye mu gihe amahanga akomeje gusaba Iran, Isirayeli na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugabanya ubukana bw’imirwano no gushaka umuti binyuze mu nzira y’ibiganiro.


