BGY5FRYCVVKTXHZI7QBKUQTTWM

Icyo Iran ivuga kuri Amerika yahagaritse ibitero

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Iran yatangaje ko yiteguye guhagarika ibitero byayo mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zakomeza guhagarika ibitero by’indege imaze iminsi igaba ku butaka bwayo.

Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida Donald Trump ahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya gisirikare byari bimaze iminsi 13, avuga ko ashaka guha amahirwe ibiganiro bya dipolomasi.

Umuyobozi mukuru muri Iran utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Reuters ko ihame igihugu cye gikurikiza rikiri “igitero ku kindi gitero.” Yavuze ko igihe Amerika ihagaritse ibitero, na Iran ihita ihagarika ibikorwa byayo bya gisirikare, ndetse ko ubu butumwa bwamaze kugera i Washington.

Ku ruhande rwa Amerika, Ambasaderi wayo mu Muryango w’Abibumbye, Mike Waltz, yavuze ko Perezida Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika ibitero kugira ngo ibiganiro by’amahoro bihabwe umwanya, ariko ntiyasobanuye igihe bizamara cyangwa ibyo biganiro bizibandaho.

Amakuru yatangajwe n’abayobozi ba gisirikare ba Amerika bavuga ko nyuma y’ibyumweru bibiri by’ibitero, ibyinshi mu ntego zari zarateganyijwe byamaze kuraswaho. Banagaragaje impungenge z’uko gukomeza intambara byakomeza kugabanya ububiko bw’ibisasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare.

Nubwo impande zombi zimaze iminsi ibiri zidaterana ibisasu, Iran ivuga ko itizeye ko iyi ari intambwe iganisha ku mahoro arambye. Umwe mu bayobozi bayo yavuze ko muri Tehran hari “ugushidikanya kuruta icyizere,” kuko batekereza ko guhagarika ibitero bishobora kuba ari amayeri ya gisirikare aho kuba impinduka nyakuri mu myitwarire ya Amerika.

Hagati aho, abaturage ba Iran bakomeje kubaho mu bwoba. Nader, umucuruzi w’imyaka 49 wo muri Tehran, yavuze ko abaturage batazi icyo ejo hazaza habateganyiriza.

Yagize ati: “Abantu bose bari mu rujijo. Perezida Trump asa n’ukina umukino na Iran; ntasoza intambara, kandi ntiyongera kuyikaza. Birarambiranye.”

Iyi ntambara yakajije umurego nyuma y’uko Amerika ivuze ko iri kwihorera ku bitero Iran yagabaga ku nyungu zayo n’ubwato bwanyuraga mu muhora wa Hormuz, mu gihe Iran nayo yashimangiye ko izakomeza kurinda uwo muyoboro unyuramo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply