Igihugu cya Iran kiratangaza ko cyamaze guta muri yombi abantu benshi bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’umuhanga wacyo mu gukora intwaro za kirimbuzi, Mohsen Fakhrizadeh wishwe mu kwezi gushize nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru, ISNA, kuri uyu wa Kabiri.
“Abakoze ubwo bwicanyi, bamwe muri bo bakaba baramenyekanye ndetse bakanafatwa n’inzego z’umutekano, ntibazahunga ubutabera,” ibi byatangajwe n’umujyanama wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Hossein Amir-Abdollahian avugana na Al Alam TV.
Uyu yakomeje agira ati: “Abazayoni (Abanya-Israel) baba barabashije gukora ibi bonyine nta bufatanye bwa, nk’urugero, serivisi z’ubutasi z’Abanyamerika cyangwa indi serivisi? Nta gushidikanya ntibashobora kubikora,”
Nyuma y’iyicwa rya Fakhrizadeh ku itariki 27 Ugushyingo, Repubulika ya Kisilamu ya Iran yatunze urutoki Israel iyishinja kuba inyuma y’ubu bwicanyi, ariko Israel yo ntiyasubiza iraruca irarumira nk’uko iyi nkuru dukesha i24news ikomeza ivuga.
Ku kijyanye n’uburyo yishwemo, raporo zivuguruzanya zo muri Iran imwe muri zo yavuze ko imbunda ya machine gun yagenzurirwaga ahantu hitaruye yari mu modoka idafite umudereva (unmanned vehicle) ari yo yarashe ikica Fakhrizadeh.

Amakuru yari yabanje ariko yavuze ko abantu bitwaje imbunda bateze igico Fakhrizadeh ubwo yari mu modoka ataha ajya iwe mu nkengero z’umurwa mukuru, Tehran.


