Perezida wa Iran, Hassan Rouhani kuri uyu wa 23 Gicurasi 2020 yabujije Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuyihagarikira amato ajyana amavuta muri Venezuela kuko ziramutse zibikoze, zahura n’akaga.
Uyu Mukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa mu gihe amato manini yabo agera kuri atanu ari mu nzira ajyana amavuta muri Venezuela. Ni mu gihe kandi ibihugu byombi bimaze igihe bishyamirana bitewe n’ubushotoranyi bikorerana mu nyanja y’Ubuhinde, kimwe gishinja ikindi kuvogererana amatware.
Rouhani mu kiganiro yagiranye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar ku murongo wa telefone mu Nkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ati: “Amato yacu muri Carraïbe cyangwa ahandi hose ku Isi nagira ikibazo bitewe n’Amerika, nabo bazahura n’akaga.”
Perezida Rouhani yakomeje agira ati: “Iran ntabwo izashotorana, twizeye ko n’Abanyamerika batazakora ikosa.”

Iran na Venezuela ni ibihugu Amerika yafatiye ibihano by’ubukungu
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashyiriyeho Iran ibihano by’ubukungu bitewe n’uko iki gihugu cyanze kubahiriza amasezerano yo guhagarika gucura intwaro za kirimbuzi mu ‘nucleer’. Byakurikiranye n’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, bikunze kumvikanaho ubwumvikane buke mu nyanja y’Ubuhinde, mu kigobe cya Hormuz.
Umubano w’Amerika na Iran wazambye kurushaho muri Mutarama, ubwo yarashe ikica Gen. Qassem Soleimani wari uyoboye umutwe w’ingabo zidasanzwe. Yiciwe mu mugi wa Baghdad muri Iraq, Perezida Donald Trump azamura ibendera ry’igihugu, asobanura ko uyu musirikare yari abangamiye inyungu z’Amerika n’Abanyamerika. Gusa ntibyarangiriye aho kuko Iran yarahiye ko izihorera, irasa ku birindiro by’ingabo z’Amerika muri Iraq.
Ubutegetsi bwa Venezuela burangajwe imbere na Nicolas Maduro, nabwo ntibwumvikana n’Amerika, cyane ko iki gihugu gifatwa nk’igihangange ku Isi kitemera ko Maduro ari Umukuru w’Igihugu, ahubwo gisa n’icyahaye intebe Juan Guaido utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu mpera za Werurwe 2020, Guverinoma y’Amerika yasohoye impapuro zita muri yombi Perezida Maduro, nyuma y’iperereza urwego rw’ubutabera rwari rumaze igihe rukorera muri New York, rusanga uyu Mukuru w’Igihugu afite uruhare runini mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri Venezuela na Colombia nk’uko byatangajwe n’Umushinjacyaha Bill Barr. Mu bagomba gutabwa muri yombi harimo n’abayobozi bakomeye batanu bo mu gihugu cye, bakorana bya hafi.

Umubano wa Venezuela na Iran ushingiye ahanini ku bucuruzi bw’amavuta atwarwa n’amato manini anyuze inzira imwe rukumbi yo muri iyi nyanja. Ibi byekerekana ko uwagerageza kuyahagarika cyangwa se akagira ikindi kibazo agiteye, yaba ashotoye ibi bihugu byombi.
Biteganyijwe ko aya mato agera muri Venezuela hagati ya saa saba na saa cyenda ku masaha ya GMT (mu Rwanda hiyongera amasaha abiri).

2 Responses
Iran yavuze ko Amerika ihura n’akaga nihagarika amato yayo ajya muri Venezuela
Ishyamirana riri hagati ya Amerika n’ibindi bihugu bikomeye nka Iran,Russia na China,bihangayikishije isi yose.Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko niba nta gikozwe mu maguru mashya ngo ibihugu bifite ibitwaro bya kirimbuzi bireke guhangana,Intambara ya 3 y’isi iri hafi.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga muli Zabuli 5:6,Imana yanga abantu bose bamena amaraso.Aho kugirango batwike isi yiremeye,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 na Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.