Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Ingabo zirwanira mu mazi za Iran zatangaje ko zafunze Umuhora wa Hormuz nyuma y’uko amato menshi agerageje kunyura muri iyi nzira yo mu mazi y’ingenzi cyane.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri Telegram rivuga ko harashwe amasasu yo kuburira ku mato kandi hafatwa amwe muri ayo mato.

Itangazo rivuga ko “Umuhora wa Hormuz ufunze kugeza igihe Amerika izahagarikira ibikorwa byayo mu karere, kandi ko nta bwato buzemererwa kunyuramo.”
Ryongeyeho ko igikorwa gishya cyo gushotora Iran, kizakurikirwa n’igisubizo gikakaye, kandi ibirindiro bishya by’umwanzi mu karere bizibasirwa.


