Irasana rya RDF na FARDC: Bamwe mu Bakongomani bari batangiye guhunga

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho kuri uyu wa 18 Ukwakira habayeho kurasana hagati y’Ingabo z’ u Rwanda (RDF) n’iza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC), Radio Okapi ivuga ko bamwe mu Bakongomani bari batangiye gukuramo akabo karenge.

Umuvugizi wa FARDC, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko yavuze ko ingabo z’u Rwanda zageze mu midugudu itandatu yo mu gace ka Buhuma muri Teritwari ya Nyiragongo, nk’uko bivugwa na Radio Okapi y’umuryango w’Abibumbye.

Iyi radiyo ivuga ko ” abaturage bamwe bahunze bakagera ahitwa Kibumba hafi ya Buhumba ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo, ariko nyuma y’uko imirwano ihosheje bagasubira mu ngo zabo.”

Amashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abaturage bo muri ako gace biruka bavuga ko bari guhunga imirwano y’ingabo z’u Rwanda n’iza DR Congo.

Lt Col Kaiko yavuze ko ingabo z’u Rwanda zasubiye inyuma ari uko haje ubufasha bw’izindi ngabo za FARDC zikabasha gusubiza inyuma iz’u Rwanda zari zarenze umupaka.

Bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko ingabo z’u Rwanda zageze ku butaka bwa Congo zikurikiranye abakora ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka bazwi nk’aba-coracora.

Mu majwi yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bavuga ko abo basirikare b’u Rwanda bageze ku butaka bwa Congo habayeho kurasana n’ingabo za FARDC, mu mirwano itamaze umwanya munini.

Mu gihe gishize hagiye habaho ubushyamirane bwa hato na hano bw’ingabo z’ibihugu byombi ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo muri iki gice cy’ibirunga.

Uruhande rw’u Rwanda ntacyo ruravuga ku bivugwa n’uruhande rwa DR Congo. Lt Col Kaiko yavuze ko ibyabaye kuri uyu wa Mbere baza kubigeza kuri EJVM ikaba ari iyo “izasubanura iby’iki kibazo.”

U Rwanda rwakunze gufata abasirikare ba FARDC bambutse umupaka bakinjira mu Rwanda habayeho kwibeshya cyangwa ku zindi mpamvu.

Ibibazo by’ubushyamirane nk’ubu muri ako gace byatumye mu 2012 hashingwa urwego rwiswe Expanded Joint Verification Mechanism (EJVM) rwo kubyiga no kubikemura.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Irasana rya RDF na FARDC: Bamwe mu Bakongomani bari batangiye guhunga
    Mpamagara guhera 06 AM kugeza 17 PM. 0786717761

  2. Irasana rya RDF na FARDC: Bamwe mu Bakongomani bari batangiye guhunga
    Mpamagara guhera 06 AM kugeza 17 PM. 0786717761

  3. Irasana rya RDF na FARDC: Bamwe mu Bakongomani bari batangiye guhunga
    Abo basirikare burwanda babarebe neza urwanda nirwo rutumye DRC congo itaragira amahoro kugeza ubu

  4. Irasana rya RDF na FARDC: Bamwe mu Bakongomani bari batangiye guhunga
    Abo basirikare burwanda babarebe neza urwanda nirwo rutumye DRC congo itaragira amahoro kugeza ubu

  5. Irasana rya RDF na FARDC: Bamwe mu Bakongomani bari batangiye guhunga
    Mwakira iki ibitekerezo kandi mwanga iby’abazi ukuri? Ese amashusho arimo ahita ndetse n’ibitangazwa n’abafatiwe muri kiriya gikorwa, ntibiberekako namwe mukwiye ubundi bulyo bwo gutangaza inkuru? Gusa muniga ibitekerezo hano iwanyu, bigasohokera ahandi.

  6. Irasana rya RDF na FARDC: Bamwe mu Bakongomani bari batangiye guhunga
    Mwakira iki ibitekerezo kandi mwanga iby’abazi ukuri? Ese amashusho arimo ahita ndetse n’ibitangazwa n’abafatiwe muri kiriya gikorwa, ntibiberekako namwe mukwiye ubundi bulyo bwo gutangaza inkuru? Gusa muniga ibitekerezo hano iwanyu, bigasohokera ahandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *