Ikirango cy'irushanwa The Next Pop Star rigiye gutangira mu Rwanda

Irushanwa ‘The Next Pop Star’ rije guhoza abahanzi amarira batewe na Guma Guma

Sangiza iyi nkuru

Ikigo ‘More Events’ gitegura ibitaramo bitandukanye by’umiziki ryatangaje ko rigiye hutegura irushanwa cyise ‘The Next Pop Star’ uzaryegukana akazahembwa miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikirango cy'irushanwa The Next Pop Star rigiye gutangira mu Rwanda
Ikirango cy’irushanwa The Next Pop Star rigiye gutangira mu Rwanda

Kigali Today yanditse ko guhera kuri uyu wa 30 Nzeri kugeza ku wa 18 Ukwakira 2020, abashaka kuryitabira batuye mu Rwanda bazatangira kwiyandikisha.

Biteganijwe ko iri rushanwa rigomba kwitabirwa n’umuhanzi wese, yaba ukizamuka cyangwa undi usanzwe akora umuziki ku giti cye cyangwa mu itsinda.

Irushanwa rizajya rimara amezi atatu rigitangira, abarushanwa baziyandikisha, nyuma akanama nkemurampaka kazaterane gahitemo 60 bazakomeza, nyuma abatora bahabwe umwanya, uwo bahaye amajwi menshi abe ariwe ukomeza.

Muri buri cyiciro, abahanzi 10 bazajya baba bitwaye neza bazajya bahabwa umwanya wo kwigaragaza imbere y’impuguke enye muri muzika ari nazo zizahitamo uwegukana igihembo.

Uzatwara irushanwa azahembwa 50 z’amafaranga y’u Rwanda hiyongereho gukorerwa umuzingo w’indirimbo na studio ya SM1 ibarizwa muri Sony Music.

Abifuza kwiyandikisha ni ukwandika ubutumwa bugufi burimo amazina, imyaka, akarere hanyuma bakohereza kuri 1510.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *