Isake yo mu kirwa cya Oléron mu Bufaransa yitwa Maurice yatsinze urubanza yaregwagamo n’abaturanyi bayishinja gusakuza buri gitondo, yishwe n’umuraramo yari ifite imyaka 6 y’amavuko.
Inkuru ya AFP ivuga ko Maurice yapfuye muri Gicurasi 2020 ariko nyirayo Corinne Fesseau akaba atari yakabitangaje bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari gikomereye u Bufaransa mu minsi yashize ngo kuko cyari gihangayikishije kuyirusha.
Iyi sake ikimara gupfa, uyu mugore yahise agura indi na yo ayita Maurice kandi yishimiye ko igerageza kubika nk’iya mbere n’ubwo ngo “idashobora kuyisimbura”.
Kuri Fesseau, Maurice “yari ikirango cy’igihugu, ishusho y’ubuzima bw’icyaro ndetse n’intwari.” Uyu mugore yahisemo gushyingura isake mu busitani bw’urugo.
Muri Nyakanga 2019 ni bwo umuryango w’umugore n’umugabo; Joëlle Andrieux na Jean Louis Biron ufite urugo uruhukiramo ku kirwa cya Orélon wagiye kurega iyi sake mu rukiko kuko ibika ikabasakuriza. Ngo wifuzaga ko iyi sake yavanwa muri uru rugo cyangwa igashakirwa uburyo yagabanya urusaku.

Tariki ya 5 Nzeri 2019, urukiko rwanzuye ko ikirego cy’uyu muryango nta shingiro gifite kuko ibyo ikora n’izindi zibikora, umuryango wayiregaga ucibwa ihazabu y’amafaranga 1000 y’amayero.
Iyo isake itsindwa urubanza, Fesseau yari gutegekwa kuyishakira uburyo itakomeza gusakuza cyangwa se akimuka ku kirwa cya Orélon. Gusa n’ubwo yatsinze, Fesseau yiyemeje kuyigabanyiriza urusaku, ashyira ibiringiti mu kibuti cyayo.




2 Responses
Isake yigeze kujyanwa mu rukiko izira gusakuriza abaturanyi yapfuye
Eeeeee eeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!,ndayangaye cyn niyi sake kbs .bibaho ko isake imara imyaka6!!!??? Gusa murakoze kubwamakuru kutugezaho
Isake yigeze kujyanwa mu rukiko izira gusakuriza abaturanyi yapfuye
Eeeeee eeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!,ndayangaye cyn niyi sake kbs .bibaho ko isake imara imyaka6!!!??? Gusa murakoze kubwamakuru kutugezaho