Mu gihe ibiganirompaka hagati ya Mike Pence na Kamala Harris byari birimbanije, isazi yagaragaye ku mutwe wa Visi Perezida Pince yatumye abafata amashusho bose batongera gusubiza kuri Kamara Harris bibangamira ikiganiro mpaka.

Mu biganiro bihuza abitegura kuba aba Visi-Perezida ku ruhande rw’aba Republican ruhagarariwe na Mike Pince usanzwe ari Visi Perezida w’iki gihugu na Kamara Harris ku ruhande rw’aba Democrate, isazi yatunguranye imujya ku mutwe, abantu banyuranye bakomeje kugenda bayigarukaho nka kamwe mu dushya twaranze ibi biganiro byo mu ijoro ry’Uwagatatu rishyira uwa Kane.
Igikomeje kwibazwa ni uko isazi yagaragaye ubwo Mike Pince yari ageze mu mwanya wo gusubiza ikibazo cy’irondaruhu rikomeje kugararagara muri Amerika ,aho yahawe urugero rwa Breonna Taylor.
Kugeza ubu abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane Twitter bakomeje kugenda batangazwa n’iyi sazi , bamwe bavuga ko yabangamiye uruhande rwa Harris wasubije bimwe mu bibazo atagaragara kubera ko ibyuma bifata amashusho ahaberaga ibiganiro mpaka byose byari byahugiye kuri ya sazi yagaragaye mu misatsi yera ya Mike Pince.
Binavugwa ko isazi atari ubwa mbere igaragaye kuri umwe mu biyamamariza kuyobora Amerika nk’aho mu mwaka 2016, indi sazi yaguye mu maso ya Hillary Clinton wiyamamazaga ku ruhande rw’Aba Democrate bikaza no kurangira atsinzwe amatora.


