Mu gihe manda ya kabiri ndetse ya nyuma ya Perezida wa Congo-Kinshasa, Joseph Kabila yarangiye mu Ukuboza 2016, nk’ uko bitegenywa n’ Itegekonshinga rya Congo-Kinshasa, ishyaka PPRD Kabila abarizwamo ryamaze kwemeza ko rizahagararirwa na Emmanuel Shadary.
Ibi Kabila yabyemeye akurikije inyurabwenge rya politiki ya Perezida w’ u Burusiya, Vladmir Putin aho yasimbuwe na Dimitry Medvedev ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Iri hererekanyabutegetsi ryagiye rikorwa n’ ishyaka Communist Party of the Russians Federation(CPRF) k’ uburyo Putin na Medvedev bagiye basimburana ubwo iyo umwe yabaga Perezida mugenzi we yahitaga aba Minisitiri w’ Intebe.
Uyu mukino wari ugamije kwerekana amahanga ko u Burusiya bwubahiriza Itegekonshinga kuko ryasobanura umubare wa manda Perezida atagomba kurenza.
Kimwe n’abandi bayobozi ba Afurika banga kurekura ubutegetsi bagahindura Itegekonshinga inshuro zose zishoboka, nyuma yo kwamaganywa n’ abanyapolitiki ba opozisiyo no kurambirwa n’ abaturage, Perezida Kabila arashaka kuzigana politiki ya Vladimir Putin.

Isesengura rya Bwiza.com rigaragaza ko mu rwego rwo gutekenika uburyo yazagaruka ku ntebe y’ ubuperezida, abifashijwemo n’ ishyaka rye rya PPRD, Perezida Joseph Kabila yemeje ko ashobora kuruhuka akaba asimbuwe na Emmanuel Ramazani Shadary bityo akazagarukana amaraso mashyashya.
Uyu Shadary wateguwe kuzasimbura Joseph Kabila ku mwanya wa Perezida w’ Ishyaka PPRD bityo atsinze amatora akazaba Perezida wa Repubulika asanzwe ari umunyamabanga Mukuru wa PPRD byumvikane ko afitanye amabanga menshi n’ uwo azasimbura (J Kabila).
Byafashe igihe kini kugira ngo ishyaka PPRD rihitemo gutanga kandidatire ya Emmanuel Shadary ku mwanya wa Perezida bitewe ni uko Joseph Kabila yari yararahiye kuzubahiriza Itegekonshinga ritamwemereraga kuyobora manda eshatu.
Kenshi Kabila yagiye yotswa igitutu na opozisiyo ndetse anarebwa nabi n’ Umuryango Mpuzamahanga Bikanga ko ashaka gutekenika Itegekonshinga bityo akagundira ingoma.
Gutanga ubutegetsi muri ubu buryo bishobora guha Joseph Kabila urwanywa na benshi amahirwe yo kuzabugarukaho bimworoheye , nk’uko byapanzwe n’Ihuriro ry’ amashyaka ya politiki amushyigikiye (Majorite Presidentielle).
Kimwe na Vladmir Putin yabaye umusirikare afite ipeti rya Lieutenant Colonel amara imyaka 16 ayoboye urwego rw’ igihugu rw’ ubutasi rukorera hanze (KGB) , Joseph Kabila nawe yabaye umusirikare kugeza ku ipeti rya Major General.
Mu gihe abantu batangiye kwibaza icyo Joseph Kabila azaba nyuma y’ amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza 2018, Emmanuel Shadary aramutse atsinze ashobora kuzamugira Minisitiri w’ Intebe.
Aramutse abaye Minisitiri w’ Intebe, Kabila azaba afite ububasha bwose bushoboka mu kuyobora inzego zitandukanye z’ igihugu ndetse n’ igisirikare by’ umwihariko.
Ibyo tubigereranyije n’ u Burusiya, Emmanuel Shadary kimwe na Dimirty Medvedev bose n’ abasivile badafite ubumenyi buhagije mu bya gisirikari.
Ishyaka PPRD Joseph Kabila abarizwamo ryahisemo guhagararirwa na Emmanuel Shadary nk’ umuntu ushobora kubahiriza amahame ngenderwaho bityo akanagirwa inama zishoboka kugira ngo umugambi wo kuzasubizaho Kabila uzgerweho.
Gaston Rwaka/Bwiza.com


