Hashize igihe gito inkuru nziza isesekaye muri Komisiyo y’ Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ( African Union) ko utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Bwana Raila Odinga yahawe inshingano zikomeye muri uwo muryango.
Izi nshingano zikaba zirebana n’ibyerekeye kuzamura ibikorwaremezo muri Afurika. Uyu mugabo uzwiho cyane kuba yarahanganye mu matora n’uwari Perezida wa Kenya Mwai Kibaki ndetse n’inshuro ebyiri zose na Perezida uriho Uhuru Kenyatta, hose akaba yaragiye atsindwa ariko ntabyemere.
Bikaba byaragiye bitera umwuka mubi cyane mu gihugu n’imvururu mu baturage kugeza bicanye no kwangiriza ibikorwaremezo. Ariko muri ayo matora byagiye bivugwa ko yakorwaga bishingiye ku moko kuburyo n’ubwo bwicanyi aricyo byashingiragaho, ubwoko ubu n’ubu bukibasira ubundi cyangwa bwose bukibasirana.
Muri 2007, imvururu zakurikiye amatora zahitanye abanyakenya barenga igihumbi. Kubera ubwo bwicanyi bwabaye abanyapolitiki batangiye kubabazwa n’ibyabaye niko gutangira inzira iganisha kukurinda ko hakongera kubaho ubwicanyi mu gihe cyangwa nyuma y’amatora.
Si muri Kenya honyine ibihe bibi nk’ibi byabaye, kuko no mu bindi bihugu cyane cyane bikiri mu nzira y’amajyambere abaturage bagiye basubiranamo cyangwa bakumiriwe bari hafi. Icyo n’ikibazo cy’imyumvire abaturage bagifite kandi usanga Afurika igifite urugendo rurerure kugira ngo bagere ku rugero rwiza rwo kubasha kwihitiramo ababayobora ntamvururu.
Bivuga ngo haracyabura icyitwa ” culture politique, cyangwa maturité politique” iyo abaturage babifite ku rugero rwiza n’ukuvuga ruri hejuru, bituma bashorwa mu bikorwa bigayitse bidafite uburere bituma bicana cyangwa kwangiriza ibikorwaremezo bagezeho biyushye akuya.
Abaturage bafite imyumvire myiza ya politiki batora ibitekerezo ( ideology), ntibatora ubwoko cyangwa idini, ntibatora ibara ry’uruhu, ntibatora amazuru cyangwa uburebure n’ubugufi.
Abaturage bagomba gutora ibitekerezo by’ishyaka iri n’iri babona ko ryazamura imibereho yabo, iterambere ry’ubukungu, kandi bitarimo uburyarya ( demagogy) bamwe bifashisha kugira ngo bagere ku butegetsi.

Guhitamo neza n’ingenzi mu buzima bwa politiki y’ igihugu.
Ikigaragara ni uko abaturage badatora mu matora batabanje gutegurwa no kumenya niba koko abaturage biteguye bihagije kuburyo bazihitiramo porogaramu politiki runaka ibafitiye akamaro, ariko cyane cyane kumenya niba batazubura imipanga, amahiri, inkota, amacumu n’ibibando bakiyambura ubuzima barengera utemera ibyavuye mu matora.
Aya mahame yo guhitamo niyo yagombye kubanziriza icyitwa demokarasi. Ibihugu byateye imbere byo usanga ahanini abaturage babyo barateye imbere mu myumvire, usibye ko nabo byabatwaye igihe kinini.
Ingorane ziboneka mu buryo bwo kumva demokarasi ubwabyo n’ibihugu by’ ibihangange bitekereza ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigomba kujya mu matora muburyo nakwita huti huti abaturage badateguwe, kugendera kuri ya mahame ajyanye n’imyumvire ya politiki agomba kubanziriza amatora nyirizina.
Nyamara abatora bateguwe neza byatuma ikibazo cyo guhindura itegeko nshinga rya hato na hato ahanini biba bigamije gutsimbarara ku ubutegetsi bigabanuka niba bitanavaho burundu. Abahatanira kuyobora bakigirira ikizere, no kudaterwa ubwoba bw’uko abaturage bahitamo nabi biturutse ma marangamutima.
Ngarutse ku rugero rwiza navuze hejuru rw’igihugu cya Kenya ibindi bihugu byagombye kwigiraho ni uko mu gihe hari hongeye kugaragara umwuka mubi nyuma y’amatora yabaye, Uhuru Kenyatta ahanganye bikomeye na Raila Odinga byashoboraga kuba nko muri 2007, baje kwiyunga ku nyungu zo kurengera abaturage.
Muribuka igihe Raila Odinga yarahiriraga kuyobora Kenya imbere y’abayoboke be kandi yaratsinzwe. Muribuka kandi uko Uhuru Kenyatta yasubiye mu matora igihe umucamanza yaramaze gutesha agaciro ibyari byayavuyemo. Ibi byose birumvikana ko byaganishaga kuzindi mvururu.
Icyatunguye abantu benshi muri uwo mwuka n’igihe kimwe cy’amasengesho yahuriwemo n’abo bagabo bombi maze bagafata ijambo rihumuriza abene gihugu, biyemeza gusenyera umugozi umwe no gusaba abaturage kurangwa n’ituze birinda kongera gusubiranamo. Umwuka mubi wahise uhoshwa bityo bitanga icyizere binashimisha abatari bake imbere mu gihugu, mu Karere, Afurika no hanze.
Inyungu zavuyemo ni izihe:
– Ituze n’umutekano mu gihugu bihagaze neza.
– Igihugu n’abayobozi bar.
– Abaturage barikorera utwabo batarebana ayingwe, mbese barasa n’ abiyunze.
– Amahanga yongeye kugirira ikizere Kenya mu gihe hari impungenge ibikorwa. bimwe byabo bashaka kureba ahandi babyerekeza.
– Raila Odinga guhabwa umwanya ukomeye muri AU.
Iki cya nyuma nicyo nahereyeho nkibonamo urugero rwiza nk’ingaruka z’ukuntu abayobozi ba Kenya basenyeye umugozi umwe byagombye kubera ikitegererezo abandi bose batavuga rumwe aho guhora mu ntambara z’urudaca zirimbura abaturage.
Abaturage bagomba kureba ibibafitiye inyungu, bakirinda gukurikira abantu butama, bakeraba kure, bagahitamo politiki ibabereye, bakitandukanya n’amoko, amadini, uturere bakomokamo n’ibindi nkibyo. Abanyapolitiki nibagire uruhare mu kugeza abayoboke kuri iyo myumvire myiza yatuma bahitamo icyubaka igihugu.
Abanyapolitiki basoma iyi nkuru ndagira ngo nibutse ko amateka yazabashimira uko muyobora cyangwa mwayoboye abaturage, mubaganisha aheza. Ni mutere intambwe ya kigabo mugabanye umwiryane, mwigomwe, muce inkoni izamba, mubabarire bityo hagerwe ikirenge mu cya Kenya, ku nyungu rusange z’abaturage, ariko na none ibyakozwe muri Kenya n’isomo kubayobozi bayoboye ibihugu bya Afurika by’umwihariko muri aka karere bakamenya ko nta mwanzi w’ibihe byose ahubwo ikigenzi ari ugushyira hamwe nuwo muhanganye mu kubaka ibihugu byanyu n’Afurika.


