Ishimwe rya FDLR kuri Tshisekedi yijeje ubufasha mu guhangana n”ubutegetsi bwa Kagame’

Sangiza iyi nkuru

Umutwe witwaje intwaro wa FDLR washimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umwizeza gukomeza kumuha ubufasha mu ntambara uvuga ko igihugu cye gihanganyemo n’u Rwanda.

Uyu mutwe washimiye Tshisekedi nyuma y’uko uyu mukuru w’Igihugu cya Congo aheruka guha imbabazi umwe mu barwanyi bawo wari ufungiye muri gereza ya gisirikare ya Angenga.

FDLR mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wayo, Curé Ngoma, yavuze ko Perezida wayo yifuriza Tshisekedi “ubuzima bwiza ndetse n’ibyishimo mu muryango we ndetse no mu bantu bo hafi ye.”

Iryo tangazo rikimeza rivuga ko uriya mutwe ushima Tshisekedi ku kuba mu gihe cyashize hari abandi barwanyi bawo barekuye ku bw’imbabazi ze, umwizeza gukomeza kumuba hafi mu rugamba ahanganyemo n’u Rwanda

Uti: “Perezida wa FDLR arashima nyakubahwa Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku bw’iri rekura, kandi akongera gushimangira ubwitange budasubirwaho bwa FDLR mu ntambara yo kurwanya igitero cy’abakoloni b’aba-Nilotic bashyigikiwe n’ubutegetsi bw’inkoramaraso bwa Paul Kagame.”

FDLR yijeje Tshisekedi ubufasha, mu gihe bisanzwe bizwi ko abarwanyi bayo bamaze igihe bafatanya n’Ingabo za Congo mu ntambara zimazemo igihe zihanganyemo n’umutwe wa M23.

Ni ubufatanye u Rwanda rumaze igihe rwamagana, ndetse ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimaze igihe byotsa igitutu Congo biyisaba guhagarika imikoranire n’uyu mutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda mu mugambi wo guhirika ubutegetsi.

Ni umugambi FDLR ihuriyeho na Perezida Tshisekedi mu minsi yashize watangaje ko yifuza kubohora Abanyarwanda ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame amaze igihe agaragaza nk’umwanzi w’Igihugu cye ndetse na nyirabayazana y’ibibazo gifite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *