Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko rifite umugambi wo gukwirakwiza intwaro mu bibuga by’umupira w’amaguru, mu nsengero no muri za kaminuza, anaburira Abanyaburayi bari i Kinshasa ko bizabagora kuhava.
Aya magambo yatangajwe n'uwitwa Fils Mukoko uri mu bakomeye muri UDPS, akomeje guteza impaka mu gihe umwuka wa politiki muri RDC ukomeje kuzamo ubushyuhe, nyuma y’amakuru y’ibikorwa by’isaka byakorewe mu Bubiligi ahantu hafitanye isano n’abagize umuryango wa Perezida Félix Tshisekedi.
Mukoko yagize ati: “Tugiye gukwirakwiza intwaro, no mu bibuga by’umupira w’amaguru. Tugiye gukwirakwiza intwaro no mu nsengero no muri za kaminuza. Abanyaburayi bari i Kinshasa bizabagora kuhava. Bazagorwa no kuhasohoka".
Mukoko kandi yasabye ko habaho imyigaragambyo ikomeye imbere ya Ambasade y’u Bubiligi i Kinshasa.
Aya magambo aje mu gihe mu Bubiligi havuzwe ibikorwa byo gusaka ahantu hafitanye isano n’abantu bo mu muryango wa Tshisekedi, bakekwaho ibyaha birimo kunyereza amafaranga no kwigwizaho umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Amagambo ya Mukoko ashobora gukaza impungenge ku mutekano w’abaturage n’abanyamahanga, cyane cyane mu gihe hari ibitekerezo byo gukwirakwiza intwaro mu baturage.



