Ishyamba si ryeru hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za SNA na Gen Ndegeya uturuka mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

Muri Somalia haravugwa ubwumvikane buke bwadutse hagati y’ingabo za kiriya gihugu (SNA) n’iziri mu butumwa bwa Loni bwo kuhagarura amahoro (AMISOM), ku buryo hari impungenge z’uko bushobora gusubiza inyuma ibyari bimaze kugerwaho mu guhashya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab.

Ukutajya imbizi kuravugwa hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia, Gen Odowaa Yusuf Rageh na Lt Gen Diomedes Ndegeya, Umurundi uyobora ingabo ziri muri AMISOM, kubera kutumvikana ku gitero cyo guhashya Al Shabaab cyagabwe mu gace ka Middle Shabelle muri Gicurasi uyu mwaka.

VOA Somali dukesha iyi nkuru yatangaje ko Gen Rageh aheruka kwandikira ibaruwa Francisco Madeira uyobora AMISOM akanaba Ambasaderi w’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, agaragaza ko atishimiye ibyabaye hagati ye na Gen Ndegeya.

Muri iyi baruwa yo ku wa 04 Nyakanga, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia yibajije byinshi ku muhate w’Ingabo za Afurika yunze Ubumwe mu guhashya Al Shabaab, bijyanye no kuba nta musaruro zitanga nyamara zimaze imyaka 14 yose muri Somalia.

VOA yavuze ko Gen Rageh Odowaa yabwiye Medeira ko amagambo yabwiwe na Gen Ndegeya adatanga isura nziza ku miterere y’ikibazo kiri muri Somalia, ko ahuhwo yari agamije guhisha intege nke z’ingabo z’u Burundi mu guhashya Al Shabaab.

Lt Gen Diomedes Ndegeya ayobora ingabo ziri muri AMISOM kuva muri Kanama 2020, asimbuye Lt Gen Tigabu Yilma wo muri Ethiopia.

Mu ibaruwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia yandikiye Medeira, yashinje ingabo z’u Burundi kuba “abanebwe”, yungamo ati: “Ntizishaka kudufasha mu rugamba two guhashya Al Shabaab.”

Ku bijyanye n’igitero cyo muri Middle Shabelle cyateje umwuka mubi, Gen Ndegeya yashinje mugenzi we wa Somalia gutegura ibikorwa byo guhashya Al Shabaab muri kariya gace ku giti cye, hanyuma yabona ingabo ze zitangiye gutsindwa akaba ari bwo yiyambaza ingabo za AMISOM ngo zitange umusada, ibintu zanze.

Cyakora cyo igisirikare cya Somalia kivuga ko n’ubwo AMISOM yazitereranye ibikorwa byo guhashya Al Shabaab byagenze neza muri kariya gace.

Amakuru avuga ko biriya bikorwa byasize abarwanyi ba Al Shabaab babarirwa mu ijana bishwe, abandi babarirwa mu binyacumi batabwa muri yombi.

Ni ibitero kandi byasize ingabo za Somalia zishenye ibirindiro byinshi by’uriya mutwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe wari warigaruriye ibice bitandukanye.

Uretse gushinja ingabo z’u Burundi ubunebwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Somalia yanavuze ko kugira ngo ingabo zibone amazi zajyaga kuvoma ku birometero 13 uvuye ku birindiro byazo zifashishije kajugujugu, nyamara AMISOM yagafunguye imihanda yari yarafunzwe na Al Shabaab.

Ni bwo bwa mbere ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Somalia bunenze AMISOM imaze igihe kinini muri kiriya gihugu.

AMISOM yashinzwe bwa mbere muri 2009 kugira ngo ifashe Somalia kwigobotora Al Shabaab, gusa ikaba inafite inshingano zo guteza imbere amahoro muri kiriya gihugu.

Amakuru avuga ko umwuka mubi wadutse hagati y’Umugaba Mukuru wa SNA n’uwa AMISOM watewe no kutumvikana ndetse no kubura ubufatanye hagati ya SNA na AMISOM mu gihe cya biriya bikorwa bya gisirikare byo muri Middle Shabelle.

Umwe mu basirikare bakuru muri AMISOM yabwiye VOA ko abayobozi ba SNA batabamenyesheje iby’ibikorwa byo guhashya Al Shabaab, mu gihe igisirikare cya Somalia cyo kivuga ko ingabo za Loni zigize “ba ntibindeba” mu guhashya Al Shabaab.

Kugeza ubu muri Somalia habarizwa ingabo zigera ku 22, 000 za AMISOM zifite inshingano zishobora kurangira mu Kuboza uyu mwaka ubwo inzibacyuho muri kiriya gihugu izaba irangiye.

Ni ingabo zo mu bihugu bya Kenya, Djibouti, Ethiopia, Uganda, n’u Burundi.

Biteganyijwe ko ingabo za Somalia ari zo zizafata inshingano za AMISOM mu gihe zizaba zigiye, n’ubwo imyanzuro ya Raporo iheruka gukorwa na AU isaba ko zitava muri kiriya gihugu.


Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ishyamba si ryeru hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za SNA na Gen Ndegeya uturuka mu Burundi
    Bitondere izongabo

  2. Ishyamba si ryeru hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za SNA na Gen Ndegeya uturuka mu Burundi
    Bitondere izongabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *