Ishyamba si ryeru hagati y’Umuyobozi Wungirije wa Kikwit n’ibiro bya perezida

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare babiri ba FARDC, bivugwa ko bakora muri perezidansi, kuri uyu wa kane, itariki 26 Ugushyingo batawe muri yombi bashinjwa kugerageza gushimuta Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kikwit, Jean-Claude Mongala.

Aba basirikare kuri ubu bafungiye mu bushinjacyaha bwa gisirikare mu Mujyi wa Kikwit, nk’uko amakuru urubuga 7SUR7.CD rukesha Umuvugizi w’a FARDC mu Ntara ya Kwilu, Major Joseph Kasongo, avuga.

Jean-Claude Mongala avuga ko yakiriye ubutumwa bwinshi bumutera ubwoba bumusaba kwigengesera. Yasabye guhabwa ubutabera kugirango atekane we n’umuryango we.

Ati: “Nakozweho no kugerageza gushimutwa n’abasirikare baturutse i Kinshasa bigaragara ko bakora kuri Perezidansi nk’uko babivuga, muri etat major y’iperereza. Bari mu butumwa bw’ibanga bw’ibiro by’umukuru w’igihugu. Mu minsi mike ishize, nakiriye telefoni itazwi nsabwa kwitonda kuko hari itsinda ry’abasirikare bari i Kikwit bafite intego yo kunyica.”

Yakomeje avuga ko guhera kuwa Kabiri, itariki 24 Ugushyingo, umurinzi we yakiriye abantu babiri harimo uwavuze ko ari colonel ukora mu biro bya perezida.

Ati: “bisa nkaho baje kuko bari bafite raporo ivuga ko, umuyobozi wungirije wa Kikwit ari we njye, ndimo gutegura imyivumbagatanyo, intambara ishingiye ku moko i Kikwit, baje kubwibyo gusa, kandi barshakaga kumbona.”

Yakomeje avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga ndetse n’ubw’umuryango we, asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ukuri kukujya ahagaragara niba hari abatumye abo basirikare bakamenyekana.

Iyi nkuru iributsa ko ku itariki 17 Ugushyingo uyu muyobozi wungirije w’Umujyi wa Kikwit yafunzwe akanya gato na parike ya Kikwit ku mabiriza y’uwungirije umushinjacyaha mukuru azira kuba yarategetse guta muri yombi umucuruzi witwa Jean Tshilumu wo muri Kikwit.

Jean-Claude Mongala ariko we avuga ko azira impamvu za politiki.

Yavuze ko yatawe muri yombi azira kwanga kwitaba ubutumire bw’inama y’ishyaka UDPS yari yateguwe n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Jean-Marc Kabund. Avuga ko we ari umuyoboke w’ishyaka PPRD (Rya Joseph Kabila) kubw’ibyo ntampamvu yari afite yo kujya mu nama y’irindi shyaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *