Bwiza

Ishyano ryacitse umurizo ubwo Amerika yahagarikaga ingendo z’indege zose

Amakuru•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatandatu, 14 Ugushyingo 2026 saa 07:43
Ishyano ryacitse umurizo ubwo Amerika yahagarikaga ingendo z’indege zose

1469047

Ingendo z’indege muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritswe mu gihe cy’amasaha arenga ane kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga rikoreshwa mu kugenzura urujya n’uruza rw’indege, bituma abagenzi ibihumbi baguma ku bibuga by’indege.

Ikigo gishinzwe iby’indege muri Amerika (FAA) cyafashe icyemezo cyo guhagarika indege zose z’imbere mu gihugu ku wa 13 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko ikibazo cy’itumanaho n’imashini zigenzura indege gitumye amakuru atangwa adahuye.

Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Sean Duffy, yavuze ko iki kibazo cyatewe n’ikoranabuhanga rishaje.

Minisitiri ushinzwe umutekano w’igihugu, Markwayne Mullin, na we yavuze ko gushyira ikoranabuhanga rishya muri sisitemu ishaje byayigoye bikayitera gukora nabi.

Nubwo ingendo zasubukuwe nyuma y’amasaha arenga ane, ingaruka zakomeje kugaragara, aho indege zirenga 15.000 zakererewe cyangwa zihagarika ingendo ku wa Gatanu, mu gihe izindi zisaga 3.000 zari zitezweho guhura n’izo mbogamizi ku wa Gatandatu.

Ubuyobozi bwa Amerika bwatangaje ko hakenewe amadolari agera kuri miliyari 50 kugira ngo ikoranabuhanga rya FAA rivugururwe, bunaburira ko ibibazo nk’ibi bishobora kongera kubaho mu gihe nta mpinduka zifatika zakozwe.

Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.