ISIS yigambye kwica abasirikare batatu muri Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State, watangaje ko wagabye igitero cyaguyemo abasirikare batatu mu gihugu cya Mozambique.

Uyu mutwe mu itangazo wasohoye ejo ku wa Mbere wavuze ko wishe bariya basirikare nyuma yo kugaba igitero ku kigo cya gisirikare barimo, mu gace ka Quiterajo ho mu karere ka Macomia kari mu tugize intara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambique.

ISIS yavuze ko usibye kwica bariya basirikare, yanasize itwitse icyo kigo cya gisirikare.

Leta ya Mozambique kugeza ubu nta cyo iratangaza kuri aya makuru.

Cyakora cyo kuva muri 2017 intara ya Cabo Delgado yugarijwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Al Shabaab ushamikiye kuri ISIS, gusa ingabo za Mozambique zifatanyije n’izirimo iz’u Rwanda kuva mu mwaka ushize zikomeje ibikorwa byo kubihiga, mu rwego rwo kugarura amahoro muri iriya ntara.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. ISIS yigambye kwica abasirikare batatu muri Mozambique
    Harya ubu Uba usohora inkuru udafitiye amakuru yuzuye ugira NGO dusomemo ik? Niba ISC yishe abasirikare ukaba utazi ibihugu bakomokamo,na Mozambique ikaba itarazangaza amakuru woe urayatangaza nka nde?

  2. ISIS yigambye kwica abasirikare batatu muri Mozambique
    Harya ubu Uba usohora inkuru udafitiye amakuru yuzuye ugira NGO dusomemo ik? Niba ISC yishe abasirikare ukaba utazi ibihugu bakomokamo,na Mozambique ikaba itarazangaza amakuru woe urayatangaza nka nde?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *