Umugezi wa Nahal Alexander utarandura

Israël: Umugezi wose wahindutse amaraso-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wigenga ushinzwe kubungabunga ibidukikije muri Israël wagaragaje impungenge utewe n’umugezi nyaburanga wa Nahal Alexander ukomeje guhinduka amaraso.

Hashize igihe abafotozi bakorera ibitangazamakuru bitandukanye muri iki gihugu bashyira hanze amafoto y’uyu mugezi. Bitekerezwa ko wanduzwa n’ibikorwa by’ububazi bikorerwa ku butaka bwa Palestine; igihugu gihanganye na Israël igihe kirekire.

Igitangazamakuru Times of Israel kiti: “Amaraso, amababa ndetse n’ibindi bice by’inyamaswa bitemba biturutse mu mabagiro yo muri Palestine mu mugi wa Tulkarm.”

Uyu muryango usaba leta ya Israël by’umwihariko Minisiteri ishinzwe kubungabunga ibidukikije gukemura ikibazo cy’uyu mugezi, cyane ko ngo umaze imyaka irenga 10 wanduzwa n’ibikorwa bitandukanye.

Umugezi wa Nahal Alexander utarandura
Umugezi wa Nahal Alexander utarandura

nintchdbpict000583334614_1589885866242.jpg

nintchdbpict000583334615_1589885841118.jpg

Imyanda imaze kuba myinshi muri uyu mugezi
Imyanda imaze kuba myinshi muri uyu mugezi

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Israël: Umugezi wose wahindutse amaraso-Amafoto
    Amaraso n’umutuku biratandukanye biriyaye uwo mugezi bawusanzemo ibigize amaraso byose kugirango iyo nkuru muyihe uwo mutwe?

  2. Israël: Umugezi wose wahindutse amaraso-Amafoto
    Amaraso n’umutuku biratandukanye biriyaye uwo mugezi bawusanzemo ibigize amaraso byose kugirango iyo nkuru muyihe uwo mutwe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *