Israel: Uwahoze ari minisitiri akurikiranweho kuba intasi ya Iran

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari
minisitiri w’ingufu n’ibikorwaremezo wa Israel mu myaka ya za 90, Gonen Segev,
ashobora gufungwa imyaka 11 nyuma yo kwemera ko yahaye Iran amakuru ariko
agasobanura ko yageragezaga gufasha igihugu cye akazagaruka ari intwari
yishushanyije nk’intasi ya Iran.

Uyu mugabo w’imyaka
63 wahoze ari minisitiri ndetse mu 2005 akaba yarigeze gufungwa kubera forode
no gukoresha inyandiko mpimbano, yoherejwe muri Israel nyuma yo gufatirwa muri
Guinea Equatorial muri Gicurasi ashinjwa kuba intasi no gufasha igihugu cy’umwanzi
mu bihe by’intambara akajya atata igihugu cye agashyira amakuru Iran.

Nk’uko iyi nkuru
dukesha Jerusalem Post ivuga, ngo Segev yafungiwe ahantu ha wenyine iminsi 9 mu
nzu y’inzego z’umutekano za Israel ndetse atemerewe kuvugana n’abunganizi be. Uyu
ngo akaba yarabwiye abashinzwe kumubaza ko atigeze agira amakuru y’ibanga aha
Iran kandi ko nta ngengabitekerezo yari afite yo gufasha igihugu cy’umwanzi.

Ati: “ Nashakaga kugira abaswa Abanya-Iran nkazagaruka muri Israel nk’intwari .”

Segev ashinjwa kuba yarahaye abamukoreshaga muri Iran amakuru ajyanye n’uruganda rw’ingufu rwa Israel, ahakorera inzego z’umutekano, inyubako z’ingenzi n’abayobozi muri politiki n’igisirikare.

Mu gihe ubushinjacyaha bumusabira igifungo cy’imyaka 11, biteganyijwe ko imyanzuro y’urukiko izatangazwa kuwa 11 Gashyantare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *