Nibura abantu umunani bishwe mu gitero Israel yagabye mu mujyi wa Tyre uherereye mu majyepfo ya Libani, mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibiganiro by’amahoro hagati ya Amerika na Iran bigeze ku musozo kandi ko amasezerano ashobora gusinywa mu minsi mike iri imbere.
Ku wa 9 Kamena 2026, Ingabo za Israel zasabye abaturage bose batuye mu mujyi wa Tyre kuhava byihuse mbere yo kugaba ibitero byahitanye abantu benshi ndetse bigateza impunzi ibihumbi.
Ibi bitero bibaye nyuma y’iminsi mike Israel na Iran byari byemeranyije guhagarika imirwano yari yarakajije umurego hagati y’ibihugu byombi. Nubwo impande zombi zatangaje ko zigiye guhagarika ibitero, Israel yavuze ko izakomeza ibikorwa bya gisirikare mu majyepfo ya Libani yibasira umutwe wa Hezbollah.
Perezida Donald Trump yavuze ko ibiganiro biri kuganisha ku masezerano “meza cyane” hagati ya Amerika na Iran, ndetse ko inzira y’ubucuruzi inyura mu nyanja ya Hormuz ishobora kongera gufungurwa mu gihe ayo masezerano yaba amaze gusinywa.
Trump kandi yavuze ko yaburiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, amusaba kwitonda no kudakomeza ibikorwa bishobora gusubiza inyuma ibiganiro by’amahoro. Gusa Netanyahu we yavuze ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho kandi ko izakomeza gukora ibyo ibona bikenewe mu kurinda umutekano wayo.
Iran na yo yatangaje ko ikiri mu biganiro n’Amerika ariko iburira ko gukomeza ibitero muri Libani bishobora guteza umwuka mubi no gusubiza inyuma inzira y’amahoro.
Minisiteri y’Ubuzima ya Libani yatangaje ko kuva intambara yongeye gukaza umurego muri Werurwe 2026, abantu 3,666 bamaze kwicwa naho abarenga 11,300 barakomereka.
Minisitiri w’Intebe wa Libani, Nawaf Salam, yavuze ko kuva muri Mata 2026 Israel imaze kugaba ibitero by’indege hafi 3,500, isenya inyubako amagana ndetse ikangiza imidugudu yose mu bice bimwe by’amajyepfo y’igihugu.


