Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020 byatangaje itariki inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere iraba kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2020.
Ni nyuma y’aho iyi nama yagombaga guhuriza aba Bakuru b’Ibihugu mu mujyi wa Goma, yabanje gusubikwa inshuro ebyiri bitewe n’impamvu zitandukanye. Guverinoma ya RDC, yari yasezeranyije abo ireba ko ku itariki nshya, izakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya video-conference.
Iyi nama yagombaga kandi kwitabirwa n’ibihugu bitanu, ari byo: u Rwanda, Uganda, Angola, Burundi na RDC ariko hashingiwe ku itangazo ry’Ibiro bya Perezida wa RDC, Angola ishobora kutabonekamo bitewe n’impamvu zitagaragajwe.
Igiye kuba kandi nyuma y’aho Perezida Tshisekedi abanje kohereza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi, Marie Tumba Nzeza, aho yagejeje ubutumwa bwe kuri Perezida Evariste Ndayishimiye.
Ubu butumwa “bwa gicuti” nk’uko Guverinoma y’u Burundi yabitangaje, ntabwo ibyabwo byigeze bimenyekana mu buryo burambuye ariko Perezida Ndayishimiye tariki ya 25 Nzeri 2020 yabwiye itangazamakuru ko Minisitiri Tumba azajya kumubwira ubutumwa igihugu cye cyari kigenewe mu nama y’i Goma.
Gusa wakwemeza niba uruzinduko rwa Minisitiri Tumba mu Burundi, rushobora gutuma Perezida Ndayishimiye atagaragara muri iyi nama. Ashobora na none kuyigaragaramo bitewe n’ibyaba bikubiye mu butumwa bwa Felix Tshisekedi.
Felix Tshisekedi watumije iyi nama, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020 yasesekaye mu mujyi wa Goma. Ibiro bye byemeza ko impamvu ari uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, zitandukanye ariko hakabamo no kuba yagiye kwitegura iyi nama.
Abakuru b’Ibihugu bazitabira iyi nama baziga ku mutekano wo mu Karere, ubuzima by’umwihariko ku cyorezo cya Covid-19, ubukungu ndetse n’ubucuruzi.


