Itegeko ryakuyeho umunani rigabanya igitutu cy’abana ku babyeyi

Sangiza iyi nkuru

Itegeko rishya rigena imicungire y’umutungo w’abashyingiranwe impano n’izungura ryakuyeho icyitwaga umunani watumaga abana batera igitutu ababyeyi. Ubu ngubu nta munani uzongera gutangwa, hariho impano, itangwa ku bushake. Ababyeyi bariruhukije, abana nabo barabogoza, ariko bagirwa inama yo kwitwararika ku babyeyi, ngo kuko no kuzungura bashobora kubibuzwa n’itegeko.
Mu kiganiro “ubutaka bwacu” gikorwa na Radio Isango Star, umunyamategeko Ngutegure Belancille araburira abana bafata ababyeyi uko bishakiye. Avuga ko” impano itangwa ku bushake, nta gitutu nta no gutugarika ababyeyi”. Gusa anagira ababyeyi inama yo gutanga impano mu mucyo, badateje umwiryane mu bana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itegeko no 27/2016 ryasimbuye iryariho no 22/99, ari naryo ryavugaga umunani. Ingingo ya 27 y’itegeko rishya igira iti “Impano itanzwe mu rwego rw’umuryango ni igikorwa cy’ubushake cyo gutanga cyangwa kwakira ikintu gifite agaciro nta kiguzi…”.
Ingingo ya 28 yo ikavuga uburyo impano itangwa. Iti “…igatangwa hagati y’ababyeyi n’abana babo kuri bimwe mu bigize umutungo wabo…”.
Kuba Impano itanganwa ubushake, biha umubyeyi uburenganzira bwo guha uyu akareka uriya ku mpamvu zinyuranye. Zimwe mu mpamvu zabuza umwana guhabwa impano, ni nko kuba yaratakajweho byinshi yiga, kuba yarigize ikirara cyangwa agafata nabi umubyeyi.
Me Ngutegure avuga ko bisaba ubwitonzi no kunyura mu mucyo, kuko bishobora guteza amakimbirane hagati y’abana. Ariko akongeraho ko impano itangwa ku bushake, itagira igihe ntarengwa, kandi ababyeyi bombi bayiganiraho. Agira ati “Abana nibashake imibereho, bareke gucungira ku babyeyi, nabo badafite ubutaka buhagije”.
Ku bijyanye n’imibereho y’abana muri rusange, umunyamategeko abamara impungenge ko bafite uburenganzira bwo kwitabwaho n’ababyeyi. Aha yibutsa itegeko rindi no 32/2016 rigenga abantu n’umuryango. Ingingo yaryo ya 203, iteganya ko “Ababyeyi bagomba kwita ku bana bakabaha ibibatunga bakabarera bakabakuza…..”
Gusa na none ngo nta ruhande rugomba kuryamira urundi, nk’uko indi ngingo ibivuga Igira iti “ Ibitunga umuntu bitangwa mu rugero nyir’ukubihabwa abikeneyemo kandi bigereranyije n’ubushobozi bwa nyir’ukubitanga”.
Abaturage ba Karongi na Ngoma bagize uruhare mu kiganiro, bose bazi ko umubyeyi hari icyo agomba umwana, n’ubwo bose bakomeza kucyita umunani.
Bavuga ko bateganyiriza abana babo mu butaka bafite, cyangwa babona amafaranga bakabagurira ubundi. Me Belancille Ngutegure asanga uku kwitiranya ntacyo bitwaye, ko icy’ingenzi ari ukuba babiteganya. Ati “ Izina ntacyo ritwaye, umunani wabaga mu Itegeko ryo muri 1999. Ibyo bateganyirije abana bizitwa impano si umunani”.
Umuturage wa Rulindo mu Kinini, asanga gutekesha abana bitwaye neza atari byo,kuko abana bose bakwiye guhabwa, kandi ko byatuma benshi bashwana atari ngombwa, bigateza umwiryane.
Naho Baributsa Etienne avuga ko hari abana batakoraga, bagatuka ababyeyi, banacibwa mu muryango ngo bakizera ko bazafata ababyeyi bamaze gupfa. Mvuyekure Stanislas w’i Masaka, ati “usaba umusaza umugabane akitera hejuru ngo ntacyo wamumariye, bamwe bararwana, ngo ntibahirira inka”.
Umwana witwaye nabi ntanazungura
Itegeko ryakuriye inzira ku murima abana bafata nabi ababyeyi, ngo kuko no kuzungura babibuzwa. Amategeko ateganya ko umwana witwaye nabi yirukanwa burundu ntanazungure.
Ingingo ya 56 n’iya 57 z’itegeko no 27/2016 zivuga impamvu zambura umuntu uburenganzira bwo kuzungura. Harimo kuba waranze gutunga umubyeyi, warashatse kumugirira nabi, waratanze ubuhamya bumufungisha, n’ibindi.
Umunyamategeko Ngutegure Belancille ashimangira ko umunani utakibaho, ko hariho Impano itangwa ku bushake. Bityo ngo abana nibagarure umubano mwiza n’ababyeyi, bagerageze kubafasha hakiri kare, ngo naho ubundi ntibazabona n’amahirwe yo kuzungura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *