Kuri uyu wa Mbere taliki 10 Kamena, Itsinda ry’Abasenateri bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga n’Urubyiruko muri Namibia bari mu rugendoshuri mu Rwanda.
Uru ruzinduko rugamije kwigira ku Rwanda uko rwimakaje gukoresha ikoranabuhanga mu burezi.
Aba basenateri bahuye na Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda na ba Visi Perezida Mukabaramba Alvera na Nyirasafari Espérance bagirana ibiganiro byihariye.
Abagize iri tsinda babanje kwakwirwa na Perezida wa Sena y’u Rwanda nyuma bagirana ibiganiro n’abasenateri bagize Komisiyo ya Sena y’Imibereho Myiza y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu.
Aba basenateri baturutse muri Namibia bavuze ko igihugu cyabo cyahisemo kwigira ku Rwanda kuko ari ho bizeye bateye imbere mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi.
Bavuze ko kandi biteguye kwiga byinshi, bazasangiza abaturage ba Namibia nk’uko byasobanuwe na Olivia Hanghuwo, Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga
Perezida w’iyi komisiyo, Umuhire Adrie, yabagaragarije amategeko yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko ashimangira gukoresha ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda nka kimwe mu bikorwa by’inteko.
Yashimangiye ko kuri ubu umwana w’u Rwanda yiga akoresheje ikoranabuhanga kuva mu mashuri abanza kugeza muri za kaminuza.


