Ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko yamaze gutizwa rutahizamu Ishimwe Kevin umaze igihe adakoreshwa na APR FC, nyuma yo gushwana n’umutoza wayo mukuru
Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo Kevin yari yahagaritswe na APR FC yiteguraga CAF Champions league mu gihe kitazwi, azira imyitwarire mibi ahanini yaturutse ku gushwana n’umutoza Mohammed Adil Erradi.
Kuva Kevin yahagarikwa nta wundi mukino yigeze gukinira iriya kipe y’ingabo z’u Rwanda, ndetse hari n’ubwo umutoza Adil yigeze kubwira itangazamakuru ko uyu musore yamaze kwirukanwa burundu.
Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yari yatangaje ko bamaze gutiza Ishimwe Kevin wari ukibafitiye amasezerano y’umwaka umwe, gusa ntiyavuga ikipe yatijwemo.
Ati :Twamutije ikipe yatwandikiye imusaba, cyane ko dusanzwe dukorana nayo neza.”
Kiyovu Sports ibinyujije kuri Twitter yayo, yemeje ko ari yo yakiriye uriya mukinnyi mu butumwa bumuha ikaze.
Iti: “Twishimiye kwakira umukinnyi Ishimwe Kevin mu muryango mugari wa Kiyovu Sports.”
Kiyovu Sports yemeje ko yakiriye Kevin, mu gihe hari amakuru yavugaga ko Rayon Sports ari yo yamaze gutizwa uyu musore.
Ishimwe Kevin abaye umukinnyi wa kabiri ushwanye n’umutoza Mohammed Adil bikamuviramo gutizwa, nyuma ya Sugira Ernest bashwanye bikarangira atijwe Rayon Sports.



2 Responses
Ishimwe Kevin byavuzwe ko yirukanwe na APR FC yatijwe Rayon Sports
niba rayon itizwa abagiranye ikibazo na Adil, bisobanuye ko muri rayon ariho buhungiro bwabahunga Adil
Ishimwe Kevin byavuzwe ko yirukanwe na APR FC yatijwe Rayon Sports
niba rayon itizwa abagiranye ikibazo na Adil, bisobanuye ko muri rayon ariho buhungiro bwabahunga Adil