Perezida Paul Kagame witabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, inama Mpuzamahanga ku mahoro n’umutekano ibera i Doha muri Qatar, avuga ko ajya yibaza icyo abanenga u Rwanda icyo baba bavuga iyo ruza kuba rutaratera imbere cyangwa runyure mu mateka rwanyuzemo. Mu nama yo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yavuze ku buryo afata abanenga ibyagezweho n’u Rwanda. Umukuru w’igihugu yavuze ko gukora cyane kw’Abanyarwanda haba mu gushimangira umutekano n’iterambere mu bukungu aribyo baheraho abashaka kunenga banenga, ariko ko uku gukora cyane ari icyo Abanyarwanda bahisemo bityo ko bitazahagarara. Yagize ati “Nakira abanenga baba bavuga ibitariho cyangwa wenda bavuga iby’ukuri ibyo ni ko ubuzima buri, ariko mpora nibaza iyo tuza kuba tutarateye imbere cyangwa se tutaranyuze neza muri biriya bihe, baba batunenga iki uyu munsi?” Yakomeje agira ati ” Nkeka ko ibyo bihagije kuko ubu tunengwa kuba hari ibyo twakoze byiza mu iterambere ariko tutanengwa kurekera aho, ndumva byoroshye kubyumva kureba niba tutaragize icyo dukora, cyangwa gutsindwa burundu, cyangwa kugira ibyo dukora wenda hakabamo ibikorwa nabi icyo ni cyo njyewe mfata nk’ingenzi kurushaho.” Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yasabye abatuye isi muri rusange kwigira ku mateka bagakosora amakosa arimo gukorwa muri iki gihe, n’andi azakorwa mu gihe kiri imbere.


